• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter
  • Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi

Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe, yavuze ko “nta kindi gihe iki Gihugu cyagize ubutegetsi bubi nk’ubwo gifite ubu” kandi ko ari na ryo zingiro ry’ibibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwacyo.

Matata Ponyo Mapon wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC hagati ya 2012 na 2016, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde, cyagarukaga ku gitabo yashyize hanze yise ‘Politiki Economique dans un Pays en developpement’.

Uyu munyapolitiki wahunze Igihugu cya DRC umwaka ushize, yagarutse ku butabera bwa Congo bwamukurikiranyeho ibyaha byo kunyereza umutungo, avuga ko uru rwego rwa kiriya Gihugu rurwaye ku buryo n’ibyo rwakora byose bitari mu murongo muzima.

Yavuze ko Itegeko Nshinga rya kiriya Gihugu rihonyorwa n’ubutegetsi buriho bwa Felix Tshisekedi, bugakandamiza abo butifuza baba bashaka kugaragaza ibitagenda.

Avuga ko ku giti cye yanze gukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kubera inenge nyinshi abubonaho, kandi ko atari akwiye kubizira.

Ati “Ngendeye ku cyubahiro cyanjye, ku bunyangamugayo bwanjye, ntabwo nshobora gukorana n’ubutegetsi bwijanditse mu gusahura umutungo w’Igihugu no muri ruswa.”

Uyu munyapolitiki, avuga ko Perezida Tshisekedi ubwe, ari we wari inyuma ya biriya byaha avuga ko yegetsweho, kandi ko ubutegetsi bw’uyu Muperezida bwakomeje kurangwa n’imyitwarire n’imigirire mibi yo gushaka kwigizayo abatavuga rumwe na bwo.

 

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’uko iyobowe ubu

Agaruka ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Matata Ponyo Mapon yavuze ko kuba Ihuriro AFC/M23 ryarafashe umujyi wa Goma ritsinze igisirikare cya Leta ya Congo, bigaragaza ko gutsinda intambara bisaba kugira igisirikare gifite imyitwarire myiza, ndetse n’imiyoborere ihamye.

Yavuze ko iyo abantu bagiye gusuzuma ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, bareba gusa ku mutwe wa AFC/M23, ariko bakirengagiza icyatumye ubaho.

Ati “Abantu bareba gusa ku mutwe. Ariko se ni ibihe bibazo muzi byatumye habaho uyu mutwe? Ni imiyoborere mibi, nta kindi gihe RDC yigeze ibaho iyobowe nabi nk’uko iyobowe ubu.”

Matata Ponyo Mapon avuga ko muri kiriya gitabo cye, agaragaza ko umuzi w’ibibazo byo muri Congo, ari ikijyanye n’imiyoborere mibi.

Ati “Ntabwo wagira Igihugu cy’ingengo y’imari ya Miliyari eshanu z’amadolari, igihe nari Minisitiri w’Intebe, imishahara yarishyurwaga tariki 15 za buri kwezi, imihanda yarubakwaga, ibigo by’ubucuruzi byaravukaga, kompanyi z’ubwikorezi bwo mu kirere, kompanyi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko noneho ku ngengo y’imari ya miliyari zikabakaba 16, imihanda yose yarangiritse, kompanyi zirajegajega, abantu ntibagihembwa, amafaranga aribwa…”

Yakomeje avuga ko amasezerano n’ibiganiro bikomeje gukorwa mu gushaka umuti wa biriya bibazo, byose byari bikwiye gushingira ku muzi wabyo.

Yavuze ko we na Joseph Kabila wayoboye Congo, bagerageje gutanga umusanzu mu gushaka umuti wa biriya bibazo, bagaragaza ikibazo nyacyo cya DRC.

Ati “Twaberetse ko ikibazo cya RDC atari ikibazo cy’ivuka ry’imitwe yitwaje intwaro. Wagakwiye kwibaza ikibazo uti ‘ese ni uwuhe muzi w’ivuka ry’umutwe witwaje intwaro?’ ni ikibazo cy’imiyoborere mibi yabaye karande, imiyoborere ishingiye mu by’ukuri ku cyenewabo, ku bwoko, ishingiye ku bushuti…”

Avuga ko iterambere ry’ubukungu rifatika muri Congo kimwe n’ibindi Bihugu byo muri Afurika biri mu nzira y’amajyambere, rigomba gushingira ku miyoborere myiza, ariko ko ikibazo ari uko uyu Mugabane udafite iyo miyoborere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 4 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y'ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.