Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rizimuha ryasohotse ari mu modoka atashye, akabanza guhagarara kuko abantu bamuhamagaraga ku bwinshi.

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, izina rye ryasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, mu bayobozi bashya bashyizwe mu nshingano.

Aganira n’igitangazamakuru SK FM yakoreraga yari anabereye umuyobozi, Jean Maurice yavuze ko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yamuhaye inshingano ryasohotse ari mu nzira ataha.

Ati “Nasomye Yellow Paper ngeze muri Kibagabaga hafi y’ibitaro bya Kibagabaga, nahise mparika aho ngaho, sinamenye ibindi byakurikiyeho kuko amatelefone yari menshi, ndabanza nshimira Imana n’Umukuru w’Igihugu ku bw’amahirwe mba mpawe yo kugaragaza ibyo nshoboye ariko hashize nk’amasaha atatu ntarumva uburemere bw’inshingano.”

Yakomeje agira ati “Nyine urumva ijoro ryose urumva ko nta bitotsi. Nabyutse ubu mvuye mu misozi hejuru Bumbogo ha handi nsanzwe njya muri siporo, nyuma y’ibirahure bitatu by’amazi ubu ni bwo ndi kumva noneho nanabavugisha.”

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 14 akora umwuga w’Itangazamakuru, uzwiho kuganira cyane, yavuze ko nubwo yahawe izi nshingano ntakizamubuza kuzajya asura iki gitangazamakuru yakoreraga.

Ati “Aho ni mu rugo ntabwo nahacika […] muzajya muntumira nitabe kuko aho ni mu rugo.”

Avuga ko mu nshingano ze agiyemo, azashyira imbere inyungu z’umuturage. Ati “Kuva nageze aho bicomekeye, umuturage ari ku isonga.”

Ni na bwo butumwa yatanze akimara guhabwa izi nshingano, ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, anamwizeza kuzashyira imbere inyungu za rubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

6 Fruits you should eat after every meal

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho
MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.