Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rizimuha ryasohotse ari mu modoka atashye, akabanza guhagarara kuko abantu bamuhamagaraga ku bwinshi.
Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, izina rye ryasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, mu bayobozi bashya bashyizwe mu nshingano.
Aganira n’igitangazamakuru SK FM yakoreraga yari anabereye umuyobozi, Jean Maurice yavuze ko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yamuhaye inshingano ryasohotse ari mu nzira ataha.
Ati “Nasomye Yellow Paper ngeze muri Kibagabaga hafi y’ibitaro bya Kibagabaga, nahise mparika aho ngaho, sinamenye ibindi byakurikiyeho kuko amatelefone yari menshi, ndabanza nshimira Imana n’Umukuru w’Igihugu ku bw’amahirwe mba mpawe yo kugaragaza ibyo nshoboye ariko hashize nk’amasaha atatu ntarumva uburemere bw’inshingano.”
Yakomeje agira ati “Nyine urumva ijoro ryose urumva ko nta bitotsi. Nabyutse ubu mvuye mu misozi hejuru Bumbogo ha handi nsanzwe njya muri siporo, nyuma y’ibirahure bitatu by’amazi ubu ni bwo ndi kumva noneho nanabavugisha.”
Uyu mugabo umaze imyaka irenga 14 akora umwuga w’Itangazamakuru, uzwiho kuganira cyane, yavuze ko nubwo yahawe izi nshingano ntakizamubuza kuzajya asura iki gitangazamakuru yakoreraga.
Ati “Aho ni mu rugo ntabwo nahacika […] muzajya muntumira nitabe kuko aho ni mu rugo.”
Avuga ko mu nshingano ze agiyemo, azashyira imbere inyungu z’umuturage. Ati “Kuva nageze aho bicomekeye, umuturage ari ku isonga.”
Ni na bwo butumwa yatanze akimara guhabwa izi nshingano, ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, anamwizeza kuzashyira imbere inyungu za rubanda.
RADIOTV10









