Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi we, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabwiye iyi Nteko hari aho ifite ububasha ariko ko ku Rwanda ari “cira birarura.”
Ni nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, ishyize hanze amashusho agaragaramo Remy Amahirwa akaba Umuhungu mukuru wa Ingabire Victoire, avugamo ubutumwa ko nyuma yo kuganira n’iyi Nteko asaba amahanga kotsa igitutu u Rwanda rukarekura umubyeyi we.
Muri aya mashusho, uyu muhungu wa Ingabire Victoire, agira ati “Ubu mpagaze mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, hamwe n’ubufasha bwabo, nyuma y’imyanzuro yafash,e ndasaba Isi gushyira igitutu mpuzamahanga ku Rwanda no ku buyobozi bwa Paul Kagame kongera kurekura umubyeyi wanjye.”
Mu butumwa buherekeje aya mashusho yanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri Konti y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyi nteko yavuze ko nyuma y’amezi atanu ifashe icyemezo cyihutirwa, Komite ishinzwe Uburenganzira bwa muntu yongeye kuganira ku kibazo cya Ingabire.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu butumwa busubiza ubu bw’Inteko ya EU, yongeye kugaragaza ko igitutu ku Rwanda kidakora.
Yagize ati “Ndifuza kwibutsa Inteko ya EU ko ishobora kugira ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko itabufite (ntizigera inabugira) kuri Repubulika y’u Rwanda, isanzwe ari Igihugu cyishakiye ubwigenge cyigobotoye ubukoloni bw’Abanyaburayi mu myaka irenga 60 ishize.”
Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora na rimwe kwihanganira imigirire yo “kwishyira hejuru no kwivanga by’abagize iyi Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bumva ko bafite indangagaciro zihebuje kurusha abandi, bagashaka kubikoresha mu kubahuka ubucamanza bw’Igihugu cya Afurika.”
U Rwanda rwakunze kubwira kenshi u Burayi ko gushyirwaho igitutu, byarangiranye n’igihe cya mpatsibihugu, ariko ko kuva rwabona ubwigenge, ubu ari Igihugu gifite inzego n’ubuyobozi bikora neza, bityo ko nta kindi Gihugu cyangwa abandi bantu bakwiye kwivanga mu mikorere yabyo.
RADIOTV10







