Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in MU RWANDA
0
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari agamije gukurura amarangamutima y’abantu.

Uwitwa Chef Arsene ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kunyuza ubutumwa kuri Konti ye ya X, avuga ko abantu badahahira muri Supermarket bafite ubushobozi buciriritse.

Muri ubwo butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza ibicuruzwa byo mu maguriro y’abifite, uyu witwa Chef Arsene ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ibaze ko urinze ungana utyo utarahahira muri SUPERMARKET. Kubera iki…Ubushobozi bwawe buracyari ubwo guhahira ku bazunguzayi.”

Muri ubwo butumwa, yakomeje agira ati “Nababwira ngo mukore cyane ngo ndi kwiyemera…Mbwira aho uhahira nkubwire niba ukize cyangwa uri agakene kari aho.”

Ni ubutumwa butakiriwe neza na bamwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga, barimo n’abasanzwe babifitemo uburambe, bagiriye inama uyu musore ko yakwiye gucisha macye, kuko ubutumwa bwe, yibwira ko ari ubwo gukurura abantu, ariko ahubwo ko bushobora kubamukuraho.

Mu butumwa bw’amashusho, uyu Chef Arsene yashyizeho kuri uyu wa Kane, na bwo bwumvikanamo ko nta kosa yakoze, yavuze ko iriya foto atari iye, ahubwo ari iyo yakuye ku rubuga rwa Pinterest.

Muri ubu butumwa bw’amashusho, uyu musore wumvikana ko inama yagiriwe we atazifashe nko guhwiturwa, yagize ati “bivuze ngo Abanyarwanda ubundi ntabwo baba inspired [ubatera imbaraga] ahubwo baba Jealous [abanyamashyari], ni yo mpamvu mbwira Abanyarwanda cyangwa se abandi bantu, nugira icyo ugeraho nyine si ngombwa ko…”

Uyu musore avuga ko ubundi abantu bo mu Bihugu byateye imbere, iyo bagaragaje intambwe bateye mu buzima bwabo, bitera umwete ababibonye, ngo ariko “ku Banyarwana ntabwo ari uko bikora, ahubwo Abanyarwanda bahita bavuga ngo ‘abigezeho ate?’.”

Avuga ko biriya bitekerezo yabishyize ku mbuga nkoranyambaga, mu buryo bwo kwishimisha. Ati “Ariko ntabwo nari nzi ko hari abari bwiyumve. Ubwo ku biyumvise bakababara, munyihanganire rwose.”

Muri ubu butumwa uyu musore unyuzamo agaseka agaragaza ko abamugiriye inama, batari bakwiye kubikora, avuga ko atajya ahahira mu maguriro ahenze [Supermarket] nk’uko yabivuze, ahubwo ko ahahira mu masoko asanzwe nko mu Nkundamahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Next Post

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.