Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari agamije gukurura amarangamutima y’abantu.
Uwitwa Chef Arsene ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kunyuza ubutumwa kuri Konti ye ya X, avuga ko abantu badahahira muri Supermarket bafite ubushobozi buciriritse.
Muri ubwo butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza ibicuruzwa byo mu maguriro y’abifite, uyu witwa Chef Arsene ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ibaze ko urinze ungana utyo utarahahira muri SUPERMARKET. Kubera iki…Ubushobozi bwawe buracyari ubwo guhahira ku bazunguzayi.”
Muri ubwo butumwa, yakomeje agira ati “Nababwira ngo mukore cyane ngo ndi kwiyemera…Mbwira aho uhahira nkubwire niba ukize cyangwa uri agakene kari aho.”
Ni ubutumwa butakiriwe neza na bamwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga, barimo n’abasanzwe babifitemo uburambe, bagiriye inama uyu musore ko yakwiye gucisha macye, kuko ubutumwa bwe, yibwira ko ari ubwo gukurura abantu, ariko ahubwo ko bushobora kubamukuraho.
Mu butumwa bw’amashusho, uyu Chef Arsene yashyizeho kuri uyu wa Kane, na bwo bwumvikanamo ko nta kosa yakoze, yavuze ko iriya foto atari iye, ahubwo ari iyo yakuye ku rubuga rwa Pinterest.
Muri ubu butumwa bw’amashusho, uyu musore wumvikana ko inama yagiriwe we atazifashe nko guhwiturwa, yagize ati “bivuze ngo Abanyarwanda ubundi ntabwo baba inspired [ubatera imbaraga] ahubwo baba Jealous [abanyamashyari], ni yo mpamvu mbwira Abanyarwanda cyangwa se abandi bantu, nugira icyo ugeraho nyine si ngombwa ko…”
Uyu musore avuga ko ubundi abantu bo mu Bihugu byateye imbere, iyo bagaragaje intambwe bateye mu buzima bwabo, bitera umwete ababibonye, ngo ariko “ku Banyarwana ntabwo ari uko bikora, ahubwo Abanyarwanda bahita bavuga ngo ‘abigezeho ate?’.”
Avuga ko biriya bitekerezo yabishyize ku mbuga nkoranyambaga, mu buryo bwo kwishimisha. Ati “Ariko ntabwo nari nzi ko hari abari bwiyumve. Ubwo ku biyumvise bakababara, munyihanganire rwose.”
Muri ubu butumwa uyu musore unyuzamo agaseka agaragaza ko abamugiriye inama, batari bakwiye kubikora, avuga ko atajya ahahira mu maguriro ahenze [Supermarket] nk’uko yabivuze, ahubwo ko ahahira mu masoko asanzwe nko mu Nkundamahoro.
RADIOTV10







