• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
30/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko ashaka gutanga kandidatire, nyuma bikaza kuvugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Ifungwa ry’aba bantu batatu ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu itangazo rwashyize hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.

Iri tangazo rigira riti “RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru  y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.”

Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye; iya Kimironko, iya Kicukiro n’iya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.

RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Barafinda wigeze kujyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’Indwara zo mu mutwe bya Ndera, byari byemejwe ko abaganga basanze afite ibibazo byo mu mutwe bya karande, ndetse RIB igira inama abantu ibasaba kutamukoresha ibiganiro.

Nyuma yuko avuye kuvurirwa muri biriya bitaro, hari hamaze iminsi hagaragara ibiganiro yongeye gukoreshwa n’abashakira amafaranga mu miyoboro ya YouTube, aho uyu mugabo yavugagamo amagambo yumvikanamo amakuru y’ibihuha, nk’ayerecyeye iby’intambara yo mu burasirazuba rwa DRC.

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye muri 2027 ubwo yatunguranaga akajya kuri cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko yifuza gutanga kandidatire kugira ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uwo mwaka.

Uyu mugabo utari uzwi, yavugaga ko ari “umunyapolitiki w’akataraboneka” kandi ko afite impamvu nziza nyinshi zatuma ngo ayobora Abanyarwanda.

Uyu mugabo kandidatire ye yanzwe, no muri 2024 yongeye kubikora, na bwo ajyana impapuro avuga ko na bwo ashaka gutanga kandidatire, ariko na bwo ntiyemerwa kuko yabaga atujuje ibisabwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 12 =

Previous Post

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Next Post

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.