RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko ashaka gutanga kandidatire, nyuma bikaza kuvugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Ifungwa ry’aba bantu batatu ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu itangazo rwashyize hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.
Iri tangazo rigira riti “RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.”
Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye; iya Kimironko, iya Kicukiro n’iya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”
Barafinda wigeze kujyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’Indwara zo mu mutwe bya Ndera, byari byemejwe ko abaganga basanze afite ibibazo byo mu mutwe bya karande, ndetse RIB igira inama abantu ibasaba kutamukoresha ibiganiro.
Nyuma yuko avuye kuvurirwa muri biriya bitaro, hari hamaze iminsi hagaragara ibiganiro yongeye gukoreshwa n’abashakira amafaranga mu miyoboro ya YouTube, aho uyu mugabo yavugagamo amagambo yumvikanamo amakuru y’ibihuha, nk’ayerecyeye iby’intambara yo mu burasirazuba rwa DRC.
Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye muri 2027 ubwo yatunguranaga akajya kuri cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko yifuza gutanga kandidatire kugira ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uwo mwaka.
Uyu mugabo utari uzwi, yavugaga ko ari “umunyapolitiki w’akataraboneka” kandi ko afite impamvu nziza nyinshi zatuma ngo ayobora Abanyarwanda.
Uyu mugabo kandidatire ye yanzwe, no muri 2024 yongeye kubikora, na bwo ajyana impapuro avuga ko na bwo ashaka gutanga kandidatire, ariko na bwo ntiyemerwa kuko yabaga atujuje ibisabwa.
RADIOTV10






