Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera ikigo cya gisirikare giherereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Niamey, mu gihe yashimiye abafatanyabikorwa b’Abarusiya kuba barafashije gusubiza inyuma icyo gitero bakakiburizamo.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, aho humvikanye amasasu mato n’ibisasu binini byaturikiye muri ako gace. Minisitiri w’Ingabo, Salifou Modi, yavuze ko icyo gitero cyamaze iminota igera kuri 30, kandi ko abasirikare bane bakomerekeye muri iyo mirwano, mu gihe abarwanyi 20 bagabye igitero bishwe, barimo n’Umufaransa umwe.
Ari imbere y’igitangazamakuru cya Leta kuri uyu wa Kane, Jenerali Abdourahamane Tiani, wafashe ubutegetsi binyuze mu guhirika ubutegetsi muri kudeta yabaye mu 2023, yashinje abarimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Benin Patrice Talon, n’uwa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara kuba bari inyuma y’icyo gitero. Icyakora, nta bimenyetso yigeze agaragaza bishimangira ayo magambo yavuze kuri ibyo bihugu.
Uyu mujenerali uyoboye ubutegetsi muri Niger yatangaje aya magambo nyuma yo gusura ikigo cya gisirikare giherereye ku kibuga cy’indege cya Diori Hamani International Airport, kiri nko ku bilometero 10 uvuye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Kugeza ubu, yaba Ubufaransa, Benin cyangwa Côte d’Ivoire ntibaragira icyo batangaza ku birego bashinjwa n’igihugu cya Niger.
Jenerali Tiani yashimiye abasirikare b’Abarusiya bari kuri icyo kigo, avuga ko barinze neza igice bashinzwe. Yongeyeho ko Niger ikomeje gushimangira umubano wayo n’u Burusiya, buyifasha mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al-Qaeda na ISIL.
Abantu 11 ni bo bamaze gutabwa muri yombi, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa Niger.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10











