• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
30/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera ikigo cya gisirikare giherereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Niamey, mu gihe yashimiye abafatanyabikorwa b’Abarusiya kuba barafashije gusubiza inyuma icyo gitero bakakiburizamo.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, aho humvikanye amasasu mato n’ibisasu binini byaturikiye muri ako gace. Minisitiri w’Ingabo, Salifou Modi, yavuze ko icyo gitero cyamaze iminota igera kuri 30, kandi ko abasirikare bane bakomerekeye muri iyo mirwano, mu gihe abarwanyi 20 bagabye igitero bishwe, barimo n’Umufaransa umwe.

Ari imbere y’igitangazamakuru cya Leta kuri uyu wa Kane, Jenerali Abdourahamane Tiani, wafashe ubutegetsi binyuze mu guhirika ubutegetsi muri kudeta yabaye mu 2023, yashinje abarimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Benin Patrice Talon, n’uwa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara kuba bari inyuma y’icyo gitero. Icyakora, nta bimenyetso yigeze agaragaza bishimangira ayo magambo yavuze kuri ibyo bihugu.

Uyu mujenerali uyoboye ubutegetsi muri Niger yatangaje aya magambo nyuma yo gusura ikigo cya gisirikare giherereye ku kibuga cy’indege cya Diori Hamani International Airport, kiri nko ku bilometero 10 uvuye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Kugeza ubu, yaba Ubufaransa, Benin cyangwa Côte d’Ivoire ntibaragira icyo batangaza ku birego bashinjwa n’igihugu cya Niger.

Jenerali Tiani yashimiye abasirikare b’Abarusiya bari kuri icyo kigo, avuga ko barinze neza igice bashinzwe. Yongeyeho ko Niger ikomeje gushimangira umubano wayo n’u Burusiya, buyifasha mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al-Qaeda na ISIL.

Abantu 11 ni bo bamaze gutabwa muri yombi, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa Niger.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + seven =

Previous Post

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Next Post

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.