Friday, February 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Vladimir Alexeyev wari umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, yishwe arashwe inshuro nyinshi mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i Moscow.

Lt Gen Vladimir Alexeyev, akimara kuraswa mu gitero cyabereye mu nzu mu nkengero z’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’u Burusiya i Masco, yahise ajyanwa mu Bitaro.

Alexeyev yari nimero ya kabiri mu buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare bwa GRU mu Burusiya akaba n’umusirikari wo mu rwego rwo hejuru wiciwe mu murwa mukuru kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine mu myaka ine ishize.

Uyu musirikare kandi yari ari mu bayobozi mu Burusiya bashyiriweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubwongereza nyuma y’uko GRU ishinjwa kuba inyuma y’igitero cyagabwe i Salisbury mu Bwongereza muri 2018.

Svetlana Petrenko wo muri Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya, yavuze ko yahise atangiza iperereza ku wahitanye uyu mujenerali. Yagize ati “Uwarashwe yahise ajyanwa mu Bitaro bimwe mu mujyi.”

Uwarashe uyu musirikare ukomeye, yahise acika, aho abashinzwe iperereza bari kwifashisha amashusho ya CCTV kugira ngo babone ibimenyetso kugira ngo batangire kumushakisha.

Umuturanyi wa Alexeyev yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko yakanguwe n’urusaku rw’amasasu yarashwe ari menshi, ubundi akumva uwarashwe ari gutaka.

Yagize ati “Abandi baturanyi na bo bihutiye gusohoka. Babajije uko bafasha, niba bahamagara imbangukiragutabara na polisi, ariko yari yamaze kubahamagara.”

Alexeyev ni umwe mu basirikare bo hejuru bagize uruhare runini mu ntambara yo muri Ukraine, ndetse akaba ari umwe mu bitabiriye ibiganiro na Ukraine mu gihe u brusiya bwagotaga umujyi wa Mariupol muri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 6 =

Previous Post

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Related Posts

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

by radiotv10
06/02/2026
0

Umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi ushinzwe kurinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana; yarashe umuturage aramwica. Uyu musirikare...

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

by radiotv10
06/02/2026
0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko wababajwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote Ihuriro AFC/M23 riherutse kugaba ku Kibuga cy’Indege cya...

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

by radiotv10
04/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO), bwatangaje ko bwiteguye gushyigikira imyanzuro mishya yo guhagarika imirwano...

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

by radiotv10
04/02/2026
0

Ibihumbi by’abaturage ba Venezuela bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Caracas, basaba ko Perezida Nicolas Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barekurwa...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

by radiotv10
04/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko ryakoze igikorwa cyo gusenya ahategurirwaga ibitero by’indege zitagira abapilote z’igisirikare cya FARDC ku Kibuga cy’Indege cya...

IZIHERUKA

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi
AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

by radiotv10
06/02/2026
0

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

06/02/2026
Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

06/02/2026
Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

06/02/2026
Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire-Min.Nduhungirehe yongeye kwizeza ko u Rwanda rurinzwe bihagije

Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire-Min.Nduhungirehe yongeye kwizeza ko u Rwanda rurinzwe bihagije

06/02/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

06/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.