• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyakurikiye imirwano hagati y’Abapolisi n’Abanya-Australia bigaragambya bamagana uruzinduko rwa Perezida wa Israel

radiotv10by radiotv10
10/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyakurikiye imirwano hagati y’Abapolisi n’Abanya-Australia bigaragambya bamagana uruzinduko rwa Perezida wa Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Australia, imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Perezida wa Israel, Isaac Herzog, muri iki Gihugu yakomeje, nyuma yuko habaye ubushyamirane hagati y’abigaragambya n’abapolisi.

Abayobozi ba Australia basabye abaturage gutuza no gukomeza imyigaragambyo mu mahoro, nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere hadutse imirwano hagati ya polisi n’abigaragambyaga barwanyaga uruzinduko rwa Perezida wa Israel.

Polisi yavuze ko abantu 27 batawe muri yombi, barimo 10 bakekwaho gukubita abapolisi, ubwo yageragezaga gukumira ibihumbi by’abantu b’abigaragambyaga bari bateraniye hafi y’inyubako y’ubuyobozi bw’umujyi wa Sydney.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko ababajwe cyane n’iyo mirwano, asaba abigaragambyaga kugaragaza ibitekerezo byabo mu mahoro.

Yagize ati “Abanya-Australia bashaka ibintu bibiri. Ntibashaka ko amakimbirane azanwa hano. Bashaka ko kwica bihagarara, yaba ku Banya-Isiraheli cyangwa ku Banya-Palestine, ariko ntibashaka ko ayo makimbirane azanwa hano.”

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yageze muri Australia ku wa mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine. Yatumiwemo na Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye no guteza imbere ubumwe bw’abaturage.

Uruzinduko rwa Perezida Herzog muri Australia rugamije kandi kwifatanya n’imiryango y’Abayahudi baba muri Australia, nyuma y’igitero kibasiye Abayahudi cyabereye i Bondi Beach mu Kuboza 2025, cyahitanye abantu 15 bari mu birori bya Hanukkah.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Gen.Makenga reminds 7,500 new AFC/M23 commandos that the goal is to liberate the entire DRC

Next Post

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Related Posts

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Next Post
Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.