Abanyamakuru batatu b’i Burundi batawe muri yombi ubwo bari bagiye gutara inkuru kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu babanza kuhafungirwa baza koherezwa mu rwego rushinzwe ubutasi, nyuma baza kurekurwa, aho bivugwa ko bazize gufata amashusho batabifitiye uburenganzira.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026 i Bujumbura, ubwo bari bagiye gutara amakuru yerecyeye uruzinduko rwa Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe uburinganire, kwitegura no gukemura ibibazo.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, kivuga ko aba banyamakuru babanje gufungirwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, nyuma baza kujyanywe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi (SNR), ubundi baza kurekurwa ku mugoroba.
Aba banyamakuru batawe muri yombi ni Papy Jamaica, izina rye nyakuri ni Amani Papy Ndikumana, umuyobozi mukuru wa Papy Jamaica Video Productions i Bujumbura, ikigo gikoresha urubyiruko rwo muri ako gace; Tchandrou Nitanga, umufotozi ukorera Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (Agence France-Presse/AFP); akaba anakorana na Papy Jamaica.
SOS Médias Burundi ivuga ko ibyo guta muri yombi aba banyamakuru byatangiye ubwo Papy Jamaica yafunguraga umurongo wa interineti ya Starlink. Abo banyamwuga batatu bari bategereje ikiganiro n’abanyamakuru bari gukoresha Komiseri w’Uburayi, nyuma y’ibiganiro yariho agirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana.
Amakuru avuga ko uyu muminisitiri ari we wategetse ko aba banyamakuru batabwa muri yombi. Andi makuru avuga ko “gufata amashusho mu buryo butemewe n’amategeko” ari yo mpamvu yatanzwe n’abayobozi.
Aba bagabo batatu kandi bahise bahabwa amabwiriza akarishye arimo kubabuza kugirana imikoranire n’itangazamakuru ryo mu mahanga no kwakira amafaranga ribaga. Telefone zabo zasatswe kandi zafatiriwe n’inzego z’ubutasi.
Abatangabuhamya n’umuntu uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi bavuze ko aba banyamakuru “Barekuwe ahagana saa cyenda n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba.”
RADIOTV10










