Amakuru ku rupfu rwa Lieutenant-Colonel Willy Ngoma, akomeje kujya hanze, aho bivugwa ko drone yamurashe, yari iri gucungacunga abayobozi mu gisirikare cya AFC/M23 hafi y’agace ka Rubaya, aho bari bagiye mu nama ya gisirikare, ikaza kurasa imodoka zari zirimo uyu wari Umuvugizi wa M23, batayibonye.
Ikinyamakuru ChimpReport kivuga ko inkuru y’urupfu rwa Willy Ngoma itangirira mu gicuku cyo kuri uriya wa Kabiri yiciwemo, mu rwuri rwororerwamo inka ruri muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iki kinyamakuru kivuga ko Ngoma yicanywe n’abandi bantu 18, mu gihe amakuru yatanzwe n’abo muri AFC/M23 babibwira Reuters, avuga ko hapfuye abantu 9.
Muri iryo joro, Ngoma yari kumwe n’abandi basirikare bakuru muri AFC/M23 barimo Umugaba Mukuru wabo, Maj Gen Sultani Makenga, aho bari bateraniye mu nama yigaga uburyo bahashya ibitero byari bikajije umurego mu gace ka Rubaya kazwiho kuba gacukurwamo amabuye y’agaciro menshi.
Muri urwo rucyerera rwo ku wa Kabiri, nyuma y’ibiganiro no gusangira amafunguro, Makenga we yavuye muri iyo nzu bari bateraniyemo ahagana saa munani z’urucyerera, ajyana n’itsinda ry’abasirikare bacye.
Ni mu gihe Ngoma we yasigaye inyuma ari kumwe n’abandi basirikare bacye, bakomeje kugirana ibiganiro. Ahagana saa cyenda, Ngoma na we yasohotse muri iyo nzu ajyanye n’izindi modoka za gisirikare, yerecyeje ahantu hatazwi.
Aba bayobozi mu gisirikare cya AFC/M23 ntibari bazi ko hari indege itagira abapilote (drone) yari iri hejuru y’aho bari bateraniye iri kubacunga.
Ubwo imodoka zari zitwaye Lt Col Will Ngoma zanyuraga i Masisi mu gicuku, iyo drone yahise irekura ibisasu bifite imbaraga kuri izo modoka irazishwayaguza.
Umwe mu baganiriye na ChimpReports, yavuze ko “cyari igitero gikomeye kandi cyateguwe bihambaye” ndetse “imodoka zahise zishwanyagurika, abantu 19 bahita bahasiga ubuzima barimo Lt. Col. Ngoma ndetse na bamwe mu basirikare bari bashinzwe kumurinda.”
Mu basirikare bapfuye, barimo abashinzwe kurinda abayobozi ba M23, basanzwe ari abo mu itsinda ry’abarwanyi kabuhariwe b’abakomando.
RADIOTV10









