Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi banyuranye no mu nzego zitandukanye zirimo Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi aho Hon. Mukabagwiza Edda wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu, yagizwe Perezida.
Uretse Mukabagwiza Edda uzaba ari Perezida w’iyi Nama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, azaba anakorana na Rusanganwa Jean Damascène na we akaba Perezida.
Hon Edda Mukabagwiza wari umaze igihe yarashinze Cabinet nk’umwavoka, azwi cyane mu Nteko Ishinga Amategeko mu mutwe w’Abadepite aho yanabaye Visi Perezida wayo. Yabaye Umudepite hagati ya 2013 na 2018.
Mbere y’icyo gihe yakoze indi mirimo inyuranye nko kuba yarabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba hagati ya 2007 na 2013, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera.
UKO ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU MYANYA
* Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) – Inama y’Ubuyobozi
- Bwana Mukete Diko Jacob, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Madamu Dushimire Alice, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Bwana Nsengumuremyi Cyridion, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Madamu Nabaasa Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Bwana Mwizerwa Jean Claude, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Dr. Batamuliza Jennifer, Ugize Inama y’Ubuyobozi
- Madamu Muhongerwa K Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi
* Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
- Madamu Mukabagwiza Edda, Perezida
- Bwana Rusanganwa Jean Damascène, Perezida
- Madamu Mukanyundo Patricie, Ugize Inama y’Ubujurire
- Madamu Nyirinkwaya ImmaculĂ©e, Ugize Inama y’ Ubujurire
- Bwana Rudasingwa Joseph, Ugize Inama y’Ubujurire
- Bwana Mukama Augustin, Ugize Inama y’ Ubujurire
- Bwana Ndabirora Kalinda Jean Damascène, Umwanditsi
* Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’lgihugu (MINALOC)
- Bwana Ingabire Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’lsuzumabikorwa
- Madamu Mukobwa Justine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’lnama y’lgihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD)
- Madamu Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Gitagata
- Bwana Bizimana Servilien, Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Ngarama
* Minisiteri y’lbidukikije (MoE)
- Dr. Biraro Mireille, Umubitsi w’lmpapurompamo z’Ubutaka
- Bwana Twizeyeyezu Jean Pierre, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka
- Bwana Uwayisenga Vedaste, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka
- Madamu Kanyamugenge Akimana Adeline, Umuyobozi w’lshami ry’Ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka
* Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)
- Bwana Uwiduhaye Jean d’Amour, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi bwa Mine, Peteroli na Gazi
- Madamu Umuhorakeye Alice, Umuyobozi w’lshami rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi
- Bwana Maniragaba Ephrem, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi bw’amabuye y agaciro
- Madamu Kantenga Catherine, Umuyobozi w’ishami rishinzwegutanga impushya n’ikoranabuhanga



RADIOTV10









