Monday, August 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibitero by’indege z’intambara za FARDC za Kamikaze byasize mu kaga benshi muri Minembwe

Ibitero by’indege z’intambara za FARDC za Kamikaze byasize mu kaga benshi muri Minembwe
Imiryango itari iya Leta iravuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Kamikaze, byagabwe mu gace ka Minembwe Centre, muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasize benshi bavuye mu byabo.

Ni ibitero byagabwe n’uruhande rurwanira Leta ya Kinshasa kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe na Sosiyete Sivile ikorera muri aka gace.

Ihuriro ry’iyi Miryango itari iya Leta, rivuga ko “Drones zarashe ibisasu byinshi, ndetse na Drones Kamikaze z’ingabo za Leta muri Minembwe Centre muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo”.

Umuhuzabikorwa wa sosiyete Sivile muri Minembwe, Sebagabo Mufashi yabwiye ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango dukesha aya makuru, ko ibi bitero “byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.”

Ni mu gihe kandi igisirikare cya Leta ya DRC na cyo uyu munsi kikomanze mu gatuza kivuga ko cyahanuye drones za AFC/M23 ndetse kinagaragaza amashusho y’izo kivuga ko cyahanuye.

Ihuriro AFC/M23 ribinyujije mu muvugizi waryo mu bya Politiki, Lawrenze Kanyuka, avuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Leta FARDC, “rurasa buhumyi mu bice bituwemo n’abaturage benshi” mu bitero bihitana inzirakarengane z’abasivile.

Amakuru yatanzwe na Sebagabo avuga ko ibitero by’indege bya FARDC byo kuri uyu wa Mbere, byibasiye inyubako zirimo ikoreramo Rarido y’Abaturage ya Tuungane, ndetse abakomerekejwe na byo bakaba barimo umwana w’imyaka 11.

Intambara mu burasirazuba bwa DRC, imaze iminsi ikajije umurego, aho noneho yahinduye isura, aho imaze iminsi ikoreshwamo cyane ibitero by’indege zitagira abapilote.

Mu bitero by’izi ndege kandi, harimo n’igiherutse kugabwa mu gace ka Rubaya, cyahitanye Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =