Israel yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, yakomeretse amaguru yombi, umunsi se yiciweho, ari na byo bituma atagaragara mu ruhame.
Israel ifite umugambi n’ubundi wo kwica Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei wishwe mu bitero bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za America.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56, utaragaragara mu ruhame cyangwa mu mufoto kuva yasimbura se Ayatollah Ali Khamenei ku Cyumweru, bivugwa ko yakomeretse.
Mojtaba yakomeretse amaguru ye yombi uko ari abiri ku munsi watangiriye intambara, nk’uko bivugwa n’abayobozi ba Israel na Iran babyemereye ikinyamakuru the New York Times.
Amakuru avuga ko ibikomere bye bishobora kuba ari byo byatumye kuva kiriya gihe, ataragaragara mu ruhame nubwo hari n’abandi bavuga ko ashaka kwihisha ko Israel na America bamufitiye umugambi wo kumwivugana.
Abayobozi ba Iran bavuga ko uyu Muyobozi w’Ikirenga mushya akomeje gukurikiranira hafi ibiri kuba kandi ko acumbitse ahantu hari umutekano uhambaye hari n’itumanaho ricye kugira ngo atanekwa nk’uko byakorewe se.
Mojtaba Khamenei, kuva yagirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yashyizwe ahantu hihariye, nyuma yuko Israel yiyemeje ‘kwivugana’ uwo ari we wese wasimbuye Ayatollah wishwe, nyuma yo kumwica, mu bitero byahitanye n’umugore wa Mojtaba Zahra Haddad-Adel n’umwe mu bahungu be byagabwe i Tehran ku munsi wa mbere w’intambara.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump na we yakajije amagambo yo gutera ubwoba uyu Muyobozi w’Ikirenga, kuva yakwimikwa, aho yavuze ko adashobora “kubaho mu mahoro” ndetse anaburira Iran kwitegura “urupfu rwe, n’umuriro n’uburakari.”
RADIOTV10








