Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote cyabereye i Goma muri DRC, cyongeye gushimangira impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo, nk’uko rwakunze kuzigaragaza.
Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagabwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.
Iki gitero cy’indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drone’ cyahitanye abantu batatu barimo umukozi wa UNICEF, bikekwa ko cyagabwe n’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ruhanganye n’Ihuriro AFC/M23 rimaze umwaka rigenzura uyu mujyi wa Goma.
Abantu banyuranye barimo n’Imiryango Mpuzamahangange irimo n’Umuryango w’Abibumbye waburiye umuntu muri iki gitero, bakomeje kucyamagana bivuye inyuma.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice; mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ko kiriya gitero gishimangira impungnge u Rwanda rutahwemye kugaragaza ku mutekano warwo.
Yagize ati “Igitero cya drone cyabereye i Goma muri DRC cyagaragaje ikibazo gikomeye cy’umutekano ku mupaka w’u Rwanda. Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba zo kwirinda, Ingabo za DRC na FDLR, yagombaga gusenywa hakurikijwe Amasezerano ya Washington bakomeje intambara.”

Nyuma ya kiriya gitero kandi, abayobozi mu nzego zinyuranye mu Ihuroro AFC/M23 bacyamaganye bivuye inyuma, bavuga ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, uretse kuba buri kurenga ku gahenge, ruri no kurengera.
Guverineri Wungirine wa Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho na AFC/M23, Willy Manzi uri mu bamaganye iki gitero, yasabye umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagarika uburyarya, ukareka guhora usaba iri Huriro kubahiriza agahenge, nyamara ukomeje kwibonera ibiriho bikorwa n’abarwanyi b’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje koreka imbaga, bica abasivile b’inzirakarengane.
RADIOTV10









