Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yemeje ko umwe mu barwanyije abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwambikianya imipaka mu Karere ka Rubavu, yarashwe agapfa.
Umwarashwe ni umusore w’imyaka 20 bakundaga kwita Kadoro, aho ibi byabereye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, kuri uyu wa 11 Werurwe 2026.
Iraswa ry’uyu musore ryemejwe Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko ari umwe mu bagerageje kurwanya abapolisi bari mu kazi kabo.
Yagize ati “Ubwo Abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka barwanyijwe n’abaturage, haraswamo umwe abandi barafatwa.”
Amakuru avuga ko uyu musore warashwe yakubise umwe mu bapolisi bari muri aka kazi ko kurwanya ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, ndetse agashaka no kumwambura imbunda ye.
Ibi byatumye abapolisi birwanaho, barasa uyu musore witwa Kadogo, ahita ahasiga ubuzima, mu gihe bagenzi be bahise bafatwa bagatabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gisenyi.
Muri aka Karere ka Rubavu hakunze kuvugwa ibikorwa by’ubucuruzi butemewe bw’ababa bashaka kwambutsa ibicuruzwa bya magendu babikura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakora ibi bikorwa biganjemo, bavugwaho kuba barahinduye amayeri bakoresha, ku buryo basigaye bagenda bakoze udutsiko, tunafite abaturindiye umutekano bitwaje intwaro gakondo.
RADIOTV10








