Monday, August 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru yasuye uruganda rukora intwaro anitorezamo kurasa

Perezida Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru yasuye uruganda rukora intwaro anitorezamo kurasa

Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un ari kumwe n’umukobwa we bivugwa ko azamusimbura, yasuye uruganda rukora amasasu n’imbunda, anitorezamo kurasa, asiga avuze ko yifuza ko rwagura ibikorwa.

Kim Jong Un yasuye uru ruganda kuri uyu wa Gatatu, nko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru byo muri Korea ya Ruguru KCNA byanashyize hanze amafoto amugaagaza ari gusura uru ruganda imbere ari kumwe n’umukobwa we.

Muri iki gikorwa, yarebye umusaruro ukorwa n’uru ruganda, anasaba ko ibikorwa byarwo bivugururwa bikaguka, kugira ngo rutange umusaruro wisumbuyeho.

Kim Jong Un yavuze kandi ko uru ruganda “rugira uruhare runini mu kongerera ubushobozi ingabo mu mirwano.” Yashimangiye ko hakenewe kwagura ubushobozi bw’uruganda “mu buryo bwo kureba kure.”

Kim ukunda kwerekana ubuhanga bw’igisirikare cye ndetse ko kinafite intwaro za kirimbuzi, aherutse kwerekanwa agenzura igeragezwa ry’iraswa rya misile y’intambara iherutse kuraswa.

Umukobwa wa Kim, uzwi ku izina rya Ju Ae, yajyanye na se ubwo yasuraga uru ruganda rukora amasasu, nk’uko byagaragajwe n’amafoto y’itangazamakuru rya leta. Bombi bari bambaye amakoti y’uruhu rw’umukara, aho Ju Ae yagaragaye anareba imyitozo yo kurasa ari kumwe n’abayobozi ba gisirikare.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa wa Kim Jong Un, Ju Ae ari gutozwa no gutegurwa nk’umuntu ushobora gusimbura se.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubutasi muri Korea y’Epfo (NIS) mu kwezi gushize rwabwiye abashingamategeko ko hari ibimenyetso byerekana ko umukobwa wa Kim agira uruhare muri politiki y’Igihugu cyiyoborwa na Se, aho atanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye, bigaragaza ko “ari we uzasimbura Se ku butegetsi.”

Kim Jong Un n’umukobwa we ubwo basuragara uru ruganda

Yitorejemo kurasa

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =