Bamwe mu baturage n’abakoresha umuhanda Gahira-Nkomane-Gisovu uherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko wangiritse mu buryo bukomeye, ku buryo abahanyuza moto, hari aho bagera bakayiheka.
Abaturage bavuga ko igice cy’uyu muhanda gitangirira ahazwi nko mu Gasarenda werekeza i Mushubi cyangiritse bikabije. Muri aka gace, usanga bamwe mu bakoresha moto cyangwa amagare bagerageza kuziterura kugira ngo babashe kunyura ahangiritse, mu gihe abandi bahitamo guheka abagenzi ku mugongo bakabageza hakurya bakishyurwa amafaranga.
Bamwe mu baturage bo mu duce twegereye urugabaniro rw’Imirenge ya Mushubi na Musebeya, ahangiritse cyane, bavuga ko hari n’abahitamo gusiga ibinyabiziga bakagenda n’amaguru kuko hangiritse cyane.
Mukasekuru ati “Hari aho ugera ugasanga nta nzira ihari. Abantu bagerageza guterura moto cyangwa bagatwara abantu ku mugongo kugira ngo bambuke aho hantu.”
Aba baturage bavuga ko hari n’abahitamo guhagarika ingendo kubera ububi bw’uyu muhanda, mu gihe abagerageza kuwukoresha usanga bibahenda cyane.
Irizabimbuto Melanie ati “Iyo uteze moto hari aho igera ntishobore kunyura, ugasanga bayiteruye. Ibyo bituma n’ibiciro by’urugendo bizamuka cyane.”
Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha uyu muhanda ugasanwa kugira ngo ubafashe mu ngendo zabo no mu bikorwa by’iterambere.
Umunyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko hari gahunda yo gutunganya uyu muhanda kugira ngo wongere gukoreshwa neza.
Yagize ati “Ni umuhanda washyizwe mu masoko kugirango utunganwe neza,isoko ryatanzwe na RTDA, ikizwi nuko mu minsi iri imber uyu uhanda usanwa.”
Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko muri iki gihe cy’imvura bagomba gufata ingamba zo kurwanya isuri ishobora kwangiza imihanda n’imirima, abasaba gufata amazi ava ku nzu bakoresheje ibigega no guca imirwanyasuri hirya no hino.
Abaturage bakomeje gusaba ko gahunda yo gusana uyu muhanda yakwihutishwa, kuko ari ingenzi mu koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’imirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10









