Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za America, guhuza imbaraga mu gufungura umuhora wa Hormuz, ariko bimwe bihita bigaragaza ko bitazabutanga.
Ni nyuma yuko intambara ihanganirije Iran na Leta Zunze Ubumwe za America zifatanyije na Israel, yinjiye mu cyumweru cya gatatu.
Perezida Trump, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Financial Times ubwo yari mu ndege ya Air Force One yerecyeza i Washington, yatangaje ko yaganiriye n’Ibihugu birindwi ku bijyanye n’uriya muhora wa Hormuz, wafunzwe na Iran.
Trump yagaragaje ko uyu muhora ufatiye runini Isi, kuko unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibihanyuzwa bigiye gucuruzwa.
Perezida Trump utavuze Ibihugu yavugishije, yagize ati “Ndasaba ko ibi Bihugu biza bikanadufasha kurinda Ibihugu byabo, kuko ni ubusugire bwabo. Ni ahantu habafasha kubona ingufu zabo.”
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yizehe ko Ibihugu nk’u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Korea y’Epfo, u Bwongereza ndetse n’ibindi bigomba kujya gutanga ubwo bufasha.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi; kuri uyu wa Mbere yavuze ko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye rikibuza kwinjira mu by’intambara, kandi ko nta gahunda gifite yo kohereza amato ajya gucungira umutekano andi mato muri kariya gace ku mu burasirazuba bwo hagati nubwo ari ho gikura 95% by’ibikomoka kuri Peteroli.
Avugana n’Inteko Ishinga Amategeko, Takaichi yagize ati “Nta myanzuro twafashe ijyanye no kohereza ubwato buherekeza andi mato. Dukomeje gusuzuma icyo u Buyapani bushobora gukora ku gito cyabwo, ndetse n’igishobora gukorwa hagendewe ku biteganywa n’amategeko”
Igihugu cya Australia, na cyo gisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta Zunze Ubumwe za America, na cyo gikura ibikomoka kuri Peteroli byinshi mu burasirazuba bwo hagati, na cyo cyavuze ko nta mato kizohereza yo gufasha gufungura kiriya kigobe.
Catherine King, umwe mu bagize Inama y’Abaminisitiri ya Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese, aganida na ABC, yagize ati “Tuzi agaciro gakomeye ka hariya, ariko biriya si ibintu twasabwe cyangwa tuzatangamo umusanzu.”
RADIOTV10










