Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, biravugwa ko ari igitero cy’ubujura cyagabwe n’abarimo abasirikare ba FARDC, abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo bari bagiye kwiba ibyo kurya.
Uru rusaku rwumvikanye mu masaha y’icuku, saa sita z’ijoro zirengaho iminota zo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakurikirana amakuru yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru Rodriguez Katsuva, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ahagana saa saba z’ijoro, yavuze ko “Urusaku rw’amasasu n’imbunda ruri kumvikana muri iri joro mu mujyi.”
Uyu munyamakuru wari wavuze ko amakuru arambuye kuri uru rusaku, aza kuyatanga, mu bundi butumwa yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “muri iri joro, abarwanyi benshi ba Wazalendo baje kwiba amafunguro mu bubiko bw’ibiribwa.”
Uyu munyamakuru yavuze ko “nibura abantu babiri bishwe, naho umumotari umwe wari wabayoboye afatanwa AK47.” Ndetse ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse bwatumye haburizwamo imigambi y’aba barwanyi.
Uyu munyamakuru kandi yagaragaje amafoto ya bamwe mu barwanyi barasiwe muri iki gitero cy’ubujura gishinjwa abarwanyi barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, aho bagaragaye banambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo (FARDC).
Iki gikorwa cyabaye mu gace gatuwe kazwi nka CCLK mu mujyi wa Goma, cyamaze hafi isaha, aho urwo rusaku rw’amasasu rwumvikanye guhera saa sita na mirongo ine rukageza saa saba n’indi minota.
Iki gitero cy’ubujura kibaye mu Mujyi wa Goma nyuma y’icyumweru kimwe muri uyu Mujyi habaye igitero cy’indege zitagira abapilote (Drone) cya FARDC cyahitanye abantu batatu barimo umukozi wa UNICEF.
RADIOTV10










