Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zidashobora gukomeza inshingano mu gihe zakomeza gushyirwa ku nkeke, ku buryo bikomeje zagahagarika rukanakurirwaho inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rwazicyura.
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi nyuma yuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangaje ko ugiye guhagarika gutera inkunga ubu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yuko hatangajwe ibi, umuryango mpuzamahanga wazamuye igitutu cyinshi, ukomeza kunenga izi Ngabo z’u Rwanda, mu gihe bizwi ko zakoze akazi gakomeye mu Ntara ya Cabo Delgado, aho zarwanyije ibikorwa by’iterabwoba, zikirukana ibyihebe byari byarayogoje kariya gace.
Nyuma yuko izi Ngabo zigaruye umutekano muri biriya bice byari byarazengerejwe n’ibikorwa by’iterabwoba, abaturage bari baravuye mu byabo, babisubiyemo, ndetse n’ibikorwa by’amajyambere byari byarahagaze birasubukurwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, mu butumwa yatanze nyuma y’impaka zazamutse, yavuze ko u Rwanda rudashobora kwihanganira ibi bikorwa byo gukomeza kunenga Ingabo zarwo nyamara zikomeje gukora ibyari byarananiranye.
Yagize ati “Twibukije ko ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ndetse n’Umuryano Mpuzamahanga muri rusange ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, ko izo ngabo zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano, zihozwa ku nkeke. Ibyo ngibyo ntabwo bishobora gukomeza.”
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu twibukije yuko u Rwanda ruzakomeza akazi karwo rwasabwe inkunga ruhabwa nikomeza gutangwa ariko iyi nkunga nihagarikwa, birumvikana ko tuzava muri Mozambique hanyuma ibyo Bihugu bigashaka ikindi Gihugu cyangwa izindi ngabo zikora ako kazi.”

U Rwanda rwatanze amafaranga menshi runapfusha abasirikare
Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021, nyuma yo kubisabwa na kiriya Gihugu cyari kirwizeyeho ubunararibonye mu kugarura amahoro aho yabuze.
Yavuze ko kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Cabo Delgado zakoze akazi gakomeye “ku buryo abaturage b’abasivile basubiye mu ngo zabo, abanyeshuri basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwarasubukuwe, ndetse n’ishoramari rikomeye mu bya Gaz na ryo ryarasubukuye.”
Yavuze ko ibyo byakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko ko inkunga y’u Rwanda ari yo yari nyinshi muri buriya butumwa bw’Ingabo zarwo.
Ati “Twibukije ko u Rwanda na rwo rwatanze inkunga ikomeye. Rwatanze amafaranga menshi akubye inshuro cumi ayo tubona y’Umuryango w’u Burayi Bwunze Ubumwe ndetse tukaba twaranatakaje n’abasirikare biciwe ku rugamba kugira ngo kariya karere gahabwe ituze.”
Nduhungirehe avuga ko ibyo byose u Rwanda rwabikoze mu nyungu z’Abanya-Mozambique, ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ufite ishoramari muri kariya gace, bityo ko rudashobora kwihanganira ibyo bikorwa byo kunenga Ingabo zarwo, na biriya byose rwemeye guhara, birimo n’ubuzima bw’abana b’u Rwanda bameneye amaraso ku rugamba rwo guhashya ibyihebe.
RADIOTV10









