Tuesday, March 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

radiotv10by radiotv10
17/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko hari itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riri muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu biganiro bizahuza iki Gihugu na DRC, zihagarariye Abakuru b’Ibihugu, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Amakuru y’ibi biganiro yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, aho ikinyamakuru Jeune Afrique kiri mu byabitangaje mbere, cyavuze ko hari amakuru cyahawe ko “Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bohereza intumwa zitegerejwe i Washington.”

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, watangaje ko hari intumwa u Rwanda rwamaze kohereza muri America.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Yego ni byo ni ukuri. Hari delegasiyo iri i Washington kubera iyo mpamvu.”

Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru The Africa Report, avuga ko intumwa zihagarariwe na Perezida Kagame, zirimo Umujyanama we Mauro De Lorenzo usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Politiki muri Perezidansi y’u Rwanda, ndetse Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Ni mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we aba ahagarariwe n’intumwa zirimo Patrick Lubeya.

Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’amezi atatu n’igihe hasinywe Amasezerano y’Amahoro yari akubiyemo ingingo zinyuranye zigamije kurangiza ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nk’umuhuza.

Perezida Donald Trump, mu ijambo rye ubwo hasinywaga aya masezerano, yavuze ko amateka yiyanditse ku Isi, kuko aya masezerano azaba ishingiro ryo gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’aya masezerano, imirwano ihanganishije uruhande rw’Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Congo Kinshasa, yarakomeje, ndetse ibyari byemeranyijweho ntibyashyirwa mu bikorwa.

Ubutegetsi bwa Congo bwari bwasabwe kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no kuwurandura, ariko igisirikare cyabwo cyakomeje gukorana n’uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Related Posts

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

by radiotv10
17/03/2026
0

Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama  mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye;  haravugwa urugomo rwakozwe n’abantu bakekwaho...

Are Women Really More Caring Than Men?

Are Women Really More Caring Than Men?

by radiotv10
17/03/2026
0

Many people believe that women are naturally more empathetic than men. Empathy means understanding how someone else feels and caring...

U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF

U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF

by radiotv10
17/03/2026
0

Bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda batangiye urugendo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) bashyikiriza Abakuru babyo ubutumwa...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

How Rwandans continue to show strong interest in Digital National IDs

by radiotv10
17/03/2026
0

The ongoing registration for Rwanda’s digital national identity card is gradually attracting more citizens as the exercise continues across different...

Amakuru mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zigiye kongera guhurira mu biganiro

Amakuru mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zigiye kongera guhurira mu biganiro

by radiotv10
17/03/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatumiye intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo zongere zihurire mu biganiro...

IZIHERUKA

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo
MU RWANDA

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

by radiotv10
17/03/2026
0

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

17/03/2026
Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

17/03/2026
Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

17/03/2026
Are Women Really More Caring Than Men?

Are Women Really More Caring Than Men?

17/03/2026
U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF

U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF

17/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.