I La Haye mu Buholandi, hatangiye kuburanishwa urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza ku bijyanye no kutubahiriza amasezerano y’Ibihugu byombi, aho Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yatangiye agaragaza impamvu iki Gihugu cyatanze iki kirego.
Ni urubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Nkemurampaka (Permanent Court of Arbitration) ruzaburanishwa mu gihe cy’iminsi itatu.
Dr Ugirashebuja ubwo yatangiraga ijambo rye imbere y’Inteko y’uru Rukiko, yagarutse ku mateka y’u Rwanda yatumye rwemera kwinjira mu mikoranire n’u Bwongereza muri politiki yabwo yo guhangana n’ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira.
Yavuze ko “Abanyarwanda benshi bahuye n’ibibazo byo kuva mu byabo. Ibi ni byo byashibutsemo politiki ya Guverinoma y’u Rwanda ijyanye no kwita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro.”
Yavuze ko kandi u Rwanda rwishimira kuba rufite impunzi n’abashaka ubuhungiro benshi barurimo, kandi rukaba ruzwiho kwakira neza abo bantu bagiye baturuka mu Bihugu binyuranye birimo n’iby’ibituranyi, biganjemo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi, ndetse n’ibindi byo mu mahanga ya kure, nk’abaturutse muri Afghanistan, Libya na Sudani.
Yatanze urugero ko mu kwezi gushize, u Rwanda rwakiriye abantu barenga 160 bashaka ubuhungiro baturutse mu Gihugu cya Libya, baje biyongera ku bandi benshi bagiye bakirwa, barimo n’abamaze kubona Ibihugu bibakira.
Impamvu u Rwanda rwareze u Bwongereza
Dr Ugirashebuja yavuze ko ubwo u Bwongereza bwatangiraga gahunda yabwo yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira n’Ibihugu bwakorana na bwo, “u Rwanda rwabaye amahitamo ya mbere.”
Yavuze ko Ibihugu byombi byiyemeje kwinjirana mu mugambi w’amasezerano y’imikoranire yiswe ‘Migration and Economic Development Partnership (MEDP)’ yari afite intego ebyiri zirimo kugabanya ibyago by’abimukira bakunze kuburira ubuzima mu nyanja ndetse n’ibindi bibazo ndetse no guhangana n’ikibazo cy’ubusumbane mu bijyanye n’ubukungu ku Isi, butuma benshi bava mu Bihugu byabo bajya gushakira imibereho myiza ahandi.
Nanone kandi ayo masezerano yari ashingiye ku izina n’ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwubatse mu bijyanye no kwakira no kwita ku mpunzi n’abashaka ubuhungiro baturutse imihanda yose ku Isi.
Yavuze ko u Rwanda rwari rugamije gufasha u Bwongereza muri iriya politiki yabwo, u Bwongereza na bwo bwemerera u Rwanda kuzarufasha mu bikorw abyo kwakira abo bimukira n’abashaka ubuhungiro no kubafasha kwisanga mu mibereho y’abandi Banyarwanda.
Yavuze ko “Ubwo muri Mata 2022 hatangazwaga ariya masezerano, u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwari rwiyemeje” ndetse rukanakora amavugurura mu mategeko yarwo kugira ngo ruzabone uko rushyira mu bikorwa ibyo rwari rwasinye muri MEDP.
Rwashyizeho runatora itegeko, rushyiraho inteko y’Urukiko rw’Ubujurire ku bashaka ubuhungiro, ndetse runashyiraho inzego nibura 12 zo ku rwego rwa Minisiteri zagombaga kwiga iby’ariya masezerano ya MEDP.
Nanone kandi “Rwanda rwari rwiteguye bihagije kwakira” abimukira ba mbere bagombaga kuza ku ikubitiro, rwabateguriye buri kimwe kugira ngo bazabone uko babaho.
Nanone kandi muri ariya masezerano, impande zombi zashyizeho gahunda y’ikigega yiswe ‘Economic Transformation and Integration Fund’ (ITIF) cyagombaga gufasha bariya bantu kwisanga mu iterambere n’imibereho by’Igihugu cy’u Rwanda.
Nanone kandi ariya masezerano yari agamije guteza imbere no kuzamura imibereho y’izindi mpunzi zari zisanzwe ziri mu Rwanda.
Aya masezerano kandi yaje kuvugururwa muri Kamena 2024, aho yemezaga ko u Bwongereza bwagombaga kwishyura Miliyoni 50 z’Ama-Pounds muri kiriya Kigega cya ITIF muri Mata 2025 ndetse n’inzi miliyoni 50 z’Ama-Pounds yagombaga kwishyurwa muri Mata uyu mwaka wa 2026.
Yavuze ko gusa “nyuma gato y’uko hemeranyijwe ku nyandiko ijyanye n’amafaranga yo muri 2024 habayeho impinduka kuri Guverinoma y’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe mushya yatangaje ko ‘amasezerano n’u Rwanda apfuye ndetse ashyinguwe’ ku munsi we wa mbere mu Biro.”
Yavuze ko ibi byabayeho u Bwongereza butarabanje kumenyesha u Rwanda, ahubwo rukabimenyera mu itangazamakuru. Nanone kandi ntibwigeze bumenyesha u Rwanda ko bahagarika ariya masezerano kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2025.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, yavuze ko u Bwongereza bwanze nkana kuyoboka ubwumvikane n’inzira y’amasezerano.
Yavuze ko “Umurongo w’u Bwongereza wari usobanutse kimwe n’uko byari bimeze ku Rwanda.” Kandi ko “Ubwishyu bw’Ikigega ITF” atari byo byari ihame gusa ku Bwongereza ku bimukira bagombaga koherezwa ahubwo ko bwagombaga no gufasha izindi mpunzi n’abandi bashaka ubuhungiro bari mu Rwanda nk’uko byari bikubiye muri ariya masezerano.
Yavuze ko muri Werurwe 2025 u Rwanda rwatumiye komisiyo ihuriweho n’impande zombi mu buryo bwihutirwa kugira ngo yige myiteguro ya nyuma ku iyoherezwa ry’impunzi ariko u Bwongereza ntibwubahiriza inshingano zabwo.
RADIOTV10











