Umunyamakuru wa Televiziyo y’Abarusiya RT n’umufatira amashusho, barokotse igitero cya misile yari irashwe n’igisirikare cya Israel ikabagwa iruhande ubwo bariho batangaza amakuru y’intambara imbonankubone (live) muri Lebanon.
Amashusho yashyizwe hanze, agaragaza uyu munyamakuru witwa Steve Sweeney na mugenzi we Ali Rida umufatira amashusho kuri televiziyo ya Russia Today, bari gutangaza inkuru mu buryo bwa Live.
Ubwo uyu munyamakuru Steve Sweeney yariho avuga yimvise ikintu gihorera, akabanza guceceka, ubundi igisasu cya rutura kikagwa inyuma ye muri metero nke.
Ni igisasu cyarashwe n’indege y’igisirikare cya Israel ubwo uyu munyamakuru n’itsinda bakorana bariho bafata amashusho hafi y’ikiraro cya Al-Qasmiya, hafi y’ikigo cya gisirikare cyo muri ako gace ko mu majyepfo ya Lebanon.
Rida ufata amashusho (cameraman) yavuze ko igisirikare cya za Israel “cyabarashe kibigambiriye” nubwo bari bambaye imyenda igaragaza ko ari abanyamakuru bari mu kazi kabo kandi bibujijwe.
Camera y’uyu munyamakuru yafashe n’amashusho y’uburyo icyo gisasu cyaguye inyuma ya mugenzi we muri metero zitageze mu icumi, mu gihe undi na we yahise akizwa n’amaguru.
Uyu munyamakuru kimwe n’uwamufashaga gufata amashusho, bakomerekejwe n’ibimanyu by’iki gisacu, aho bari hamwe n’abandi bari kwitabwaho n’abaganga na bo bagizweho ingaruka n’ibitero biri kugabwa muri aka gace.
Nyuma y’iki gitero, uyu ufata amashusho witwa Rida yanasangije abantu amashusho y’abaganga bakura ibisigazwa by’ibyo bisasu mu kuboko kwa mugenzi we Steve Sweeney.
Mu yandi mashusho ya Rida, yavuze ko we na mugenzi Sweeney bameze neza, aseka agira ati “biragaragara ko iyo misile irashwe kuri wowe, urashobora kuyumva.”
RADIOTV10










