Iran yemeje urupfu rwa Alireza Tangsiri wari umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu mazi muri iki Gihugu uherutse kurasirwa mu gitero gikomeye cya Israel.
Amakuru y’urupfu rwa Alireza Tangsiri yamejwe n’itangazo ryatambutse ku buga rwa Sepah News rw’igisirikare cya Iran ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere.
Israel yavugaga ko uyu wari Umugaba Mukuru w’Igisirikare kirwanira mu mazi, ari we wagize uruhare mu gufunga umuhora wa Hormuz.
Minisitiri w’ingabo za Israel, Israel Katz yatangaje kuwa kane ko igitero cy’indege cya Israel cyishe Tangsiri, amuvuga “nk’umugabo wagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byo gucukura no guhagarika umuhora wa Hormuz.”
Kuva intambara yatangira ubu yinjiye mu kwezi kwa kabiri kwayo, Iran yashyize igitutu ku muyoboro w’amazi, bituma ibiciro by’ingufu ku isi bizamuka.
Itangazo ry’igisirikare cya Iran ryemeza urupfu rwa Alireza Tangsiri, ryo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko yapfuye azize ibikomere bikomeye yasigiwe n’ibitero bya Israel byo ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Katz yari yavuze ko abasirikare bakuru b’ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi bishwe mu gitero cyahitanye Tangsiri, gusa ntayandi makuru arambuye yari yatanze.
Tangsiri yari yarahiye mu ntangiriro za Werurwe “gukubita bikomeye umwanzi w’umugome mu gihe akomeje ingamba zo gufunga umuhora wa Hormuz.”
Yari yashyizweho na Khamenei mu 2018 kuyobora igisirikare kirwanira mu mazi mu ngabo zirinda impinduramatwara, inshingano zazo ari ukurinda Repubulika ya Kiyisilamu ibitero by’imbere mu gihugu n’inyuma.
RADIOTV10









