Igisirikare cy’u Burundi kiravuga ko abaturage begereye ububiko bw’intwaro zacyo i Bujumbura buherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro ikangiza imitungo yabo, batazigera basanirwa cyangwa ngo bishyurwe, kuko ari bo bikururiye kariya kaga bajya gutura mu mbago z’ikigo cya gisirikare.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’isanganya iki gisirikare cyagize ryo gutwikisha ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya gisirikare cya Musaga mu mujyi wa Bujumbura.
Iturika rya buriya bubiko bw’imbunda, ryateje inkongi y’umuriro ikomeye yagize ingaruka zikomeye, zirimo n’abantu 13 bahasize ubuzima abandi 57 bagakomereka, ndetse kinasenya ibikorwa binyuranye birimo inzu z’abaturage n’indi mitungo yabo.
Abajijwe ku baturage bafite imitungo yangirikiye muri iki kibazo, Général de Brigade Gaspard Baratuza yavuze ko atari inzu z’abaturage gusa zangiritse, ahubwo ko n’iz’igisirikare zangiritse.
Uyu muvugizi wa FDNB wabanje kuvuga ko ikijyanye no kuriha iby’abaturage bangirijwe ibyabo, byasobanurwa n’abandi bayobozi, ariko ko ubusanzwe abaturage bagirwa inama kenshi ko inzu zabo n’ibinyabiziga byabo bigomba kugira ubwishingizi.
Yavuze ko nk’uwari ufite inyubako yashyize mu bwishingizi, ashobora kuzasaba kwishyurwa, ariko igisirikare cyo kitazagira icyo cyishyura kuko na cyo ibyakibayeho ari ibyago bitateguwe.
Général de Brigade Gaspard Baratuza yavuze kandi ko ahari ubu bubiko, ubundi nta baturage bari bahatuye, ahubwo ko bagiye baza babusanga, bakahubaka kandi byari bibujijwe.
Ati “Inkambi za gisirikare zigitangira nta ngo zari zihegereye, inkambi zari zihari kuva cyera ndetse tukibona ubwigenge mu 1962, rero abantu bagiye baregera inkambi. Aha rero iyo habayeho ingorane nib wo duhita tubona ibibazo, twahoze tubivuga tuti ‘nyabuna nyabuna mureke kwegera inkambi’.”
Général de Brigade Gaspard Baratuza avuga ko ibigo bya gisirikare nka biriya, bishyirwaho kugira ngo haboneke uburyo bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu, bityo ko abantu bakwiye kujya babyubaha.
Ati “Baramutse bimura bakwimura abasanze inkambi hano. Inkambi yo ntiyakwimuka, kuko yo ni nk’Igihugu.”
RADIOTV10









