U Burundi buravugwaho kohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC mu rugamba byumwihariko mu gace ka Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko aba basirikare b’u Burundi n’intwaro bagaragaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, ahagaragaye ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bwari mu Kiyaga cya Tanganyika hafi y’icyambu cy’Umujyi wa Rumonge mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubu bwato bwari butwaye abasirikare b’u Burundi ndetse n’ibikoresho by’iki Gisirikare birimo intwaro, byari bijyanywe mu rugamba muri Minembwe.
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko ibikorwa byo kohereza abasirikare bava mu Burundi berecyeza muri DRC, byasubukuye mu minsi micye ishize.
Ibi bikorwa byongeye kwiyongera mu gihe mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2025, u Burundi bwari bucyuye bamwe mu basirikare babwo ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bari bakomeje gufata ibice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Hagati ya Kanama 2022 n’Ukuboza 2025, u Burundi bwari bumaze kohereza muri DRC abasirikare barenga ibihumbi 29 nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Congo Kinshasa.
Abasirikare bari koherezwa muri DRC muri iki gihe, bari kunyura mu nzira y’amazi, baciye mu mujyi wa Baraka mbere yo koherezwa mu bice binyuranye by’imirwano muri Teritwari za Fizi na Mwenga birimo Kakenge, Mulima, Kalingi, Mikenge, Bidegu, no mu ishyamba rya Mukoko na Lulenge.
Intego yo kohereza aba basirikare, bivugwa ko ari ukugirango bajye kugenzura agace ka Minembwe gatuwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge, barwanirwa n’umutwe wa Twirwaneho ukorana na M23.
RADIOTV10











