Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League wahuje amakipe abiri yo ku Mugabane w’u Burayi, yombi yamamaza Visit Rwanda, Atlético Madrid na Arsenal asanzwe akunda.
Uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cy’iri rushanwa rikurikirwa na benshi, wabaye mu ijoro ryacyeye, kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium i Madrid muri Espagne.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda “Muri iri joro kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium i Madrid, Perezida Kagame yitabiriye umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League hagati y’amakipe abiri y’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda Arsenal Football Club na Atlético Madrid Football Club warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.”
Uretse kuba aya makipe yombi ahuriye ku kuba yamamaza Visit Rwanda, akaba yanagabanye amanota, ibi bitego byayo byombi byabonetse kuri penaliti, zatsinzwe na Viktor Gyokeres ku ruhande rwa Arsenal na Julian Alvarez ku ruhande rwa Atlético Madrid.
Perezida Kagame yarebye uyu mukino wabereye muri Espagne nyuma y’amasaha 24 anarebye undi mukino wahujze andi makipe abiri na yo akorana n’u Rwanda wabereye i Paris mu Bufaransa, wahuje ikipe ya Paris Saint Germain na Bayern Munich.
Uyu mukino na wo ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League, wo warumbutsemo ibitego kuko wabonetsemo ibitego 9 birimo 5 bya PSG kuri 4 bya Bayern Munich.





RADIOTV10









