Urukiko Rukuru muri Uganda, rurasoma icyemezo cyarwo mu rubanza ruregwamo Christopher Okello Onyum ashinjwa kwica abana bane bato abasanze ku ishuri ry’incuke ryo mu gace ka Ggaba i Kampala.
Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Uganda, Alice Komuhangi Khaukha, ni we biteganyijwe ko kuri uyu Kane asoma umwanzuro wa nyuma muri uru rubanza.
Mu cyumweru gishize ku wa Mbere, ubwo yitabaga Urukiko, Abashinjacyaha batatu bavuze ko uyu Okello uvuka muri Uganda unafite ibyangombwa byo gutura muri America, agomba guhamwa n’ibyaha bine by’ubwicanyi.
Okello akurikiranyweho kwica Ryan Odeke, Keisha Agenorwoth Otim, Gideon Eteku na Ignatius Sseruyange, bose bari munsi y’imyaka itatu, aho akekwaho kubasanga ku ishuri ry’incuke i Ggaba, ishami rya Makindye.
Ubwo batangaga umwanzuro w’Ubushinjacyaha, Musa Musana, Racheal Ainomugisha na Maria Theopista Kyolijja babwiye umucamanza ko itsinda ry’ubushinjacyaha riyobowe n’umunyamategeko mukuru wa leta Jonathan Muwaganya ryagaragaje bihagije ko Okello ahamwa n’ubwicanyi bwakozwe ku wa 02 Mata 2026.
Bavuze ko raporo z’abaganga z’inzobere zigaragaza ko Okello yari ameze neza mu mutwe igihe yakoraga biriya byaha.
Aba Bashinjacyaha banashingiye ku isesengura ryakorewe amashusho ya camera z’umutekano (CCTV) ryabereye mu Rukiko ndetse no ku nyandiko z’amakuru yatanzwe n’abakozi bo muri ririya shuri ry’incuke.
Bavuze ko Umushinjacyaha Muwaganya na bagenzi be batagaragaje amakuru y’ibyakozwe na Okello y’aho icyaha cyabereye, ariko ko bagaragaje ibimenyetso byerekana ko yagize uruhare mu ikorwa ry’ubwicanyi no kubutegura.
Mu nyandiko z’umwanzuro wabo, itsinda ry’abunganizi mu mategeko rigizwe na Richard Kumbuga na Sarah Awero, bavuze ko umukiliya wabo Okello yari arwaye indwara ya schizophrenia, yo mu mutwe, bityo basaba Urukiko ko umukiriya wabo yagirwa umwere kuko nta buryozwacyaha agomba gukorwaho.
Kumbuga yifashishije ingingo z’aamategeko anyuranye,
yavuze ko itegeko rigenga amategeko ahana, riteganya ko umuntu ataryozwa icyaha icyo ari cyo cyose, mu gihe ubwo yagikoraga, atashobora gusobanukirwa ibikorwa bye.
Ubwo yatangaga ubuhamya bwe mu cyumweru gishize, Okello yabwiye Urukiko uburyo yahuye n’ibihe bikomeye byamusigiye ibibazo byo mu mutwe hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka.
Yavuze ku gihe kitari cyiza cyo gukurikiranwa n’abantu bamwe kubera amafaranga, byatumye yihisha.
Okello yavuze kandi ko yagerageje kwiba banki ndetse no kwica umuryango w’umivandimwe we.
RADIOTV10









