Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise bizamuka nyuma yuko Perezida Donald Trump ateye utwatsi icyifuzo cya Iran cyo mu nzira y’amasezerano yo guhagarika intambara.
Ni nyuma yuko Perezida Trump atangaje ko ibyifuzo Iran yagejeje kuri America bigamije guhagarika intambara, “bidashobora kwemerwa na busa.”
Ubutegetsi bwa Iran [Tehran] bwari bwohereje ibyifuzo byabwo bunyuze kuri Pakistan, yabaye umuhuza hagati y’impande zombi, isaba ko intambara ihagarara vuba kandi ikagira icyizere ko itazongera kugabwaho ibitero na America na Israel nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya Iran cya Tasnim.
Nyuma yo kwanga iki cyifuzo, igiciro cy’ibikomoka peteroli ku isoko mpuzamahanga, cyazamutseho 4.1% kigera kuri $105.50 ku kagunguru
Umuhora wa Hormuz wafunzwe kuva nyuma gato yuko intambara itangiye ku ya 28 Gashyantare, bibangamira cyane isoko ry’ibikomoka kuri peteroli na gaze ku isi.
Asubiza ku magambo ya Tehran, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Nasomye icyifuzo cy’abitwa ‘Abahagarariye Iran.’ Ariko sinagikunze, ntigishobora kwemerwa na busa.”
Ni mu gihe America yo isaba ko ingendo z’amato zo muri uriya muhora wa Hormuz zifungurwa mu buryo busesuye kandi ikazigiraho ijambo, ndetse Iran igahagarika itunganywa ry’ingufu za kirimbuzi, nk’uko ikinyamakuru Axios cyo muri America kibitangaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze kandi ko intambara na Iran itazarangira kugeza igihe ububiko bwa uranium bukungahayeho “buzaba bumaze kuvaho burundu.”
Hashyizweho agahenge ko guhagarika imirwano katangajwe mu ntangiriro za Mata kugira ngo habeho igihe cy’ibiganiro by’amahoro, nubwo hari igihe nubundi hakomeje kubaho ibitero bya hato na hato.
RADIOTV10







