Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bushya bwongewe muri sisiteme y’imisoro, buzafasha abagura n’abagurisha ibinyabiziga na ba Noteri bigenga, mu gukora ihererekanya ryabyo.
Byatangajwe na RRA mu itangazo yashyize hanze, rivuga ko “Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiramenyesha abantu bose bagurisha, abagura ndetse na ba noteri bigenga ko hari uburyo bushya bwongerewe muri sisitemu y’Imisoro (e-tax) mu gice cya Serivisi z’Ibinyabiziga.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, gikomeza kigira kiti “Ibi byakozwe kugira ngo abakenera Serivisi z’Ihererekanya mu mucyo no kubahiriza amategeko mu gihe cy’ihererekanya ry’ibinyabiziga.”
Hifashishijwe ubu buryo bushya, ubu ugurishije ikinyabiziga azajya asaba imibare y’ibanga azajya asangiza ugiye kugura ikinyabiziga cye hamwe na noteri wigenga uri bwemeze amasezerano yabo y’ubugure, kugira ngo barebe ko icyo kinyabiziga nta birarane by’imisoro gifite, kidatambamiwe cyangwa ikindi kibazo cyatuma ihererekanya ridakunda.
RRA ikagira iti “Abanoteri bigenga na bo barasabwa gukoresha no kwemeza amasezerano y’ubugure akurwa muri sistemu y’Imisoro gusa ndetse bakanagenzura ukuri n’umwimerere w’ibikorwa bigendanye n’iryo gura n’igurisha.”
Abagura n’abagurisha ibinyabiziga ntibakore ihererekanya, bamaze iminsi baburirwa kubikora, kuko hari ibihano bibategereje mu gihe batabikoze mu gihe cyagenwe.
Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyari cyagaragaje urutonde rw’ibinyabiziga 264, byari byasabwe ko ababiguze n’ababigurishije bakora ihererekanya ryabyo mu gihe kitarenze iminsi 30.
Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze na RRA tariki 02 Mata, yari yavuze ko “abazaba banze kwakira mutation mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe itangazo risohokeye, ibyo binyabiziga bizahagarikwa mu muhanda kugeza igihe ihererekanya ribereyeho cyangwa ibindi biteganywa n’amategeko byubahirizwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yatangaje ko iyo ikinyabiziga kitakorewe mutation, bitera ibibazo mu kubaza inshingano mu gihe bibaye ngombwa, kuko kubona ukurikiranwa bigora.
RADIOTV10







