Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuzah uzwi nka Eddy Kenzo yavuze ko ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ahagurutswa mu myanya y’icyubahiro yari yicaranyemo n’umugore we uri muri Guverinoma ya Uganda, ari iyacuzwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriraga gukomeza kuyobora Uganda, hakwirakwiye ifoto y’uyu muhanzi ari guhagurutswa mu myanya yari yicaranyemo n’umugore we Phiona Nyamutoro.
Bamwe mu bashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko Eddy Kenzo yahagurukijwe muri iyo myanya kuko atari umunyacyubahiro nk’umugore we usanzwe ari muri Guverinoma ya Uganda.
Anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yahakanye ibi byavugwaga, avuga ko iriya foto ari iyacuzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI (Artificial intelligence).
Eddy Kenzo kandi yifashishije amashusho yafashwe ubwo we n’umugore we bahabwaga ibyicaro, yagize ati “Ntimuhe agaciro amafoto yakozwe hifashishwe AI agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga!”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko we n’umugore we bari bicaye neza batekanye mu byicaro bagenewe n’abari bashinzwe gutanga ibyicaro muri ibi birori by’irahira rya Museveni.
RADIOTV10











