Hari abaturage bo mu kagari k’impala mu murenge wa Bushenge bataka ikibazo cyo kubura amazi meza aho ngo biba ngombwa ko bajya kuvoma mu wundi murenge cyangwa bakavoma amabi nyuma y’uko hashize imyaka itatu ivomo bari bahawe rifunzwe, naho ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura Wasac kikavuga ko badashobotse.
Bavuga ko ivomo riri mu mudugudu wa Runyinya ryakoreshwaga n’abaturage b’imidugudu ibiri rikabafasha kubona amazi meza hafi, ngo ryaje kwibwaho icyuma kimwe biba intandaro yo gufungwa kwaryo.
Nyirabanguka Dancila ati “Abajura baraje biba icyuma cyapfundikiraga hano hejuru nyuma abana bakajya bakinisha konteri irapfa, bakajya babivuga mu nama ntibabihe agaciro. Igihe cyarageze, amazi akajya ahora ameneka”.
Kubwimana Ananias nawe avuga ko amazi akomeje kujya ameneka akangiza umuhanda, byatumye abayashinzwe baza kuyafunga abaturage batangira kuyabura batyo.
Ati “Ku kagari no ku murenge bose bari babizi. Ubwo rero ni bwo nyuma baje bashyiramo iki cyuma ubona cyayafunze”.
Bavuga ko byahise bituma abaturage badafite amazi mu ngo bayahendwa n’abayafite aho injerekani yaguraga 20 Frw yahise ijya kuri 50Frw, abandi bikabasaba kujya kuvoma mu wundi murenge ibitari ibyo hakagira abavoma amazi mabi.
Niyonagize Delice ati “ Ariko aho amazi bayafungiye ntabwo tukibona amazi meza, tuyoboka ibishanga tukavoma amazi mabi”.
Kubwimana Ananias nawe ati “None ubu abenshi bajya mu gishanga, abandi bakajya muri Ruharambuga kuvoma yo ayo kunywa ku badafite amafaranga 50Frw yo kuyagura ku bayafite mu ngu”.
Umuyobozi wa Wasac ishami rya Nyamasheke Basemba Jean Bosco yumvikanisha ko ikibazo cyaba kiri kubaturage ngo bahabwa ivomo bakarita rikamara igihe, ariko nanone ku rundi ruhande akavuga ko wasac yahise yongera gufungura iri vomo.
Ati “Abo baturage b’aho ngaho ntibashobotse. Babaha ivomo bakarita, iminsi yashira bakavuga ko nta muvomesha uhari, Ariko maze kuvugana na mudugudu none agiye kuyaha abayavomesha.”
“Ya mazi bari kuyakora” Umuturage wahaye amakuru radio&tv10 nyuma yayibwiye ko aya mazi yahise atangira gukorwa ku buryo abaturage bari batangiye kongera kuyavoma.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADOTV10







