• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa

radiotv10by radiotv10
16/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko we na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, bemeranyije ko Iran itagomba gutunga intwaro za kirimbuzi kandi ko umuhora wa Hormuz, w’ingenzi mu bucuruzi bwa peteroli ku isi, ugomba gufungurwa.

Ibyo Perezida Trump yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, ubwo yari asoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Bushinwa.

Trump yavuze ko iyi nama yagenze neza cyane kandi igatanga umusaruro, mu gihe Perezida Xi na we yavuze ko uru ruzinduko ari urw’amateka kandi rufite igisobanuro gikomeye.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze kandi ko Xi yemera ko Iran itagomba gutunga intwaro za kirimbuzi ndetse ko yifuza ko umuhora wa Hormuz wongera gufungurwa.

Trump yagize ati: “Xi yavuze ko Iran idakwiye kugira intwaro za kirimbuzi. Yabivuze ashimangira cyane ko ashaka kandi ko bafungura inzira ya Hormuz. Ariko yavuze aseka ati: ‘Barayifunze, namwe murabafunga.’ Kandi ni ukuri, ubu ni twe turi kugenzura uwo muhora.”

Ku kibazo cya Taiwan, Trump yavuze ko Perezida Xi Jinping yamubwiye ko u Bushinwa budashobora kwemera ubwigenge bwa Taiwan kuko byateza amakimbirane akomeye hagati y’impande zombi.

Trump yavuze ko yateze amatwi Xi, ariko ntiyatangaza niba hari impinduka Amerika igiye gukora ku bufasha bwa gisirikare iha Taiwan.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko yashimishijwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse anamutumira kuzamusura muri White House muri Nzeri uyu mwaka wa 2026.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Nyamasheke: Barataka kubura amazi kubera ivomo ryafunzwe, WASAC ikavuga ko badashobotse

Next Post

Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y’umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

Related Posts

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha...

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

by radiotv10
30/06/2026
0

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanakiriwemo akanagirana ibiganiro na mugenzi we...

Next Post
Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y’umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y'umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.