Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yo mu Karere ka Rusizi, yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola, nyuma y’amasaha macye hafunzwe iyo mu Karere ka Rubavu.
Iyi mipaka yafunzwe ku ruhande rwa Rusizi, ni Rusizi ya mbere n’iya 2 nyuma yuko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata intera mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo mu burengerazuba bw’iki Gihugu.
Amakuru y’ifungwa ry’iyi mipaka y’i Rusizi, yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026.
Sindayiheba yagize ati “Imipaka ya Rusizi 1 n’iya 2 ibaye ifunze by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi (DRC).”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yatangaje ko abasanzwe bakora ibikorwa bibasaba gukora ingendo zambukiranya iyi mipaka, bazafashwa kubikomeza.
Yagize ati “Abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo barakomeza koroherezwa gutambuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kandi, yasabye abaturage b’aba Karere kwitwararika no kubahiriza ingamba zashyizweho, zirimo n’ibyo basabwa gukora nko gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya bakoresheje intoki, no kwirinda gukorera ingendo ahagaragaye iyi ndwara yamaze kuba icyorezo.
Yasabye kandi ababonye ibimenyetso by’iki cyorezo nk’umuriro mwinshi, kuva amaraso no kubabara ingingo, gukurikiriza inama bagiriwe, bakihutira kujya kwa muganga.
Iyi mipaka yo mu Karere ka Rusizi ifunzwe nyuma yuko hafunzwe iyo mu Karere ka Rubavu, icyemezo cyafashwe kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026.
Imibare iheruka y’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Ibiza, Africa CDC, igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 88 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abantu 336 bakekwaho kuyandura.
RADIOTV10









