Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo ibishingiye ku rugomo yakoreye umukunzi we, no kunywa ibiyobyabwenge.
Byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry wavuze ko yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026.
Dr Murangira yagize ati “Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Uyu muhanzi wari umaze iminsi avugwaho guhohotera umukunzi we akunze kuvuga ko ari umugore we Uwineza Diane uzwi nka Vava, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko iperereza rigikomeje, mu gihe dosiye ikubiyemo ikirego cye iri gutunganywa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Yampano atawe muri yombi nyuma yuko uyu mukunzi we ashyize hanze amakuru y’ihohoterwa yamukoreye, ririmo kuba yarashatse kumugonga n’imodoka.
Uyu mukobwa kandi avuga ko Yampano yamukoreye ibindi bikorwa by’ihohoterwa birimo kumukubita mu bihe binyuranye ndetse no kuba yaramurumye ku zuru.
Yampano na we mbere yo gutabwa muri yombi, yari yashyize hanze ubutumwa bw’amashusho yavugagamo ibyo yakorewe n’uyu mukunzi we, birimo kumwiba ibikoresho byo mu nzu, ndetse no kuba yaramukuriyemo inda yabaga yamuteye.
RADIOTV10











