• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in AMAHANGA
0
AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko nyuma yuko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu umwe wanduye icyorezo cya Ebola, hari abantu 189 bamenyekanye ko bahuye n’uwo murwayi, bakaba bari kugenzurwa ko na bo batanduye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rigaragaza imiterere y’icyorezo cya Ebola kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi.

Kanyuka yatangaje ko “Nyuma yo kwemezwa ko hari umurwayi wa Virusi ya Ebola wagaragaye mu mujyi wa Goma, amatsinda ashinzwe gukurikirana ubuzima yakomeje gukurikirana, gukora iperereza no gukumira.”

Yavuze ko kugeza kuri uyu wa mbere hari hamaze kumenyekana abantu 189 bahuye n’uyu urwaye “kandi bari gukorerwa igenzurwa i Goma n’amatsinda y’ubuzima yoherejwe muri urwo rwego.”

Nanone kandi kuri uyu wa Mbere, hoherejwe ibizamini by’abantu 22 muri Laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi ku Buzima (INRB) kugira ngo bikorerwe isuma, ndetse “Mu bisubizo byabonetse, 5 nta n’umwe waanduye, mu gihe abandi bagitegereje.”

Nanone kandi hari undi muntu umwe wari waketsweho iki cyorezo mu mujyi wa Bukavu, na we akaba yafashwe ibizamini, bikaba byagaragaje ko nta bwandu bw’iki cyorezo afite.

Ati “Ubu mu bice byose byabohowe, hari umuntu umwe gusa byemejwe ko yanduye urimo kuvurirwa i Goma, kandi nta wundi murwayi mushya uragaragara.”

Kanyuka yaboneyeho gusaba abaturage bo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro AFC/M23 gutuza no kuba maso bakomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje gufata intera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yuko iyi ndwara ikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze imipaka iruhuza n’iki Gihugu, yaba iyo mu Karere ka Rubavu, ndetse n’iy’i Rusizi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Next Post

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

Related Posts

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igeragezwa ry'imiti ibiri ishobora...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Next Post
Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.