Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

radiotv10by radiotv10
11/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ariel Wayz udahwema kwigaragaza mu dushya haba ku mbuga nkoranyambaga ze no mu bihangano akora, yashyize hanze indirimbo yise 10 Days yagaragayemo ari kwita ku mukobwa.

Ni indirimbo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 ubwo yashyigara hanze iyi ndirimbo ‘10 Days’ iri kumwe n’amashusho yayo.

Ubwo yashyiraga kuri instagram ifoto imenyesha ko agiye gusohora iyi ndirimbo yahise afunga aho batangira ibitecyerezo.

Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, Ariel Wayz agaragazamo amagambo asa nagaruka ku rukundo rwe rwa mbere rwamubabaje ariko akaba yongeye gukunda undi muntu kandi akaba afite ubwoba ko umutima we wakongera kwibeshya ukababazwa.

Mu mashusho agaragara ari mu bihe bidasanzwe by’urukundo n’umukobwa w’umuzungu baba bakina urukundo rwimbitse rw’abiyumvanamo.

Harimo aho yagize ati “Hari  byinshi byo gutekereza, hari amagambo menshi yo kuvuga, hari urukundo rwinshi rwo gutanga…, Ntibishoboka ku kujya kure hari ikintu kuri wowe, biragoye ko twakureka ukagenda.”

Akomeza agaragaza ko ibyamubayeho bishobora kongera kumubaho, agira ati “Mfite ubwoba ko inzozi zanjye zakongera kurangira, mfite ubwoba ko umutima wanjye wakongera kwibeshya, mfite ubwoba bwo kwerura ngo mvuge ariko ndimo ku gukunda. Wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo.”

 

Inyikiririzo y’iyi ndirimbo nayo ikomeza ibara inkuru y’urukundo aho igira iti “Nshaka ku kubwira ko ngukunda ariko nkeneye ibirenze. Nzategereza kugeza ubaye uwanjye, nifuza guhindura intekerezo zawe. Nshaka kuba umwe kuri wowe nkajya niramira mu gituza cyawe.”

Igitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ’10 Days’, Ariel Wayz akomeza abara iyi nkuru y’urukundo, harimo aho avuga uburyo iyo bamusomye ku ijosi ava mu bye.

Muri amwe muri ayo magambo agira, agira ati “Ndatangara iyo nkurebye, akabizu ku ijosi gatuma mba umunyantege nke. Si indirimbo gusa birenze amagambo, ese nakujyana mu rugo. Iyo nkurebye mu maso nongera kugukunda, iyo ugiye nongera kwibura ariko iyo nongeye ku kureba ngaruka mu buzima.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 12 =

Previous Post

Mukansanga Salima yakoze amateka ku mugabane w’Afrika

Next Post

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO

Related Posts

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye Abofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20 ibyaha birimo gukoresha umutungo...

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

IZIHERUKA

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe
MU RWANDA

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

05/08/2025
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

05/08/2025
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.