Thursday, June 5, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza rwashyizweho akadomo asaba guhanagurwaho ibyaha ngo kuko yagambaniwe

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in MU RWANDA
0
Urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza rwashyizweho akadomo asaba guhanagurwaho ibyaha ngo kuko yagambaniwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari Urayeneza Gerard umaze iminsi aburana ubujurire bwe ku gihano cyo gufungwa burundu, yarangije kuburana, asaba kugirwa umwere ngo kuko ibyatumye akatirwa iki gifungo ari akagambane yakorewe.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwapfndikiraga uru rubanza rw’ubujurire.

Urayeneza Gerard asanzwe yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Ubwo yasabwaga kugira ijambo rya nyuma avuga ku bujurire bwe, Urayeneza Urayeneza Gerard yasabye Urukiko kumugira umwere.

Ubu busabe bwe abushingira ku kuba abatangabuhamya bamushinjije mu rubanza rwo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, baje kwisubira bakamushinjura ndetse bakavuga n’impamvu yari yatumye bamushinja ko bari babihatiwe bakagira n’ibyo bizezwa.

Yavuze ko kuba yarajyanywe mu butabera ari akagambane yakorewe kuko ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya barimo Ngendahayo Denys, Musoni Jerome bavuze ukuri ku cyatumye afungwa ndetse bagasaba n’imbabazi kuba baramuhemukiye bakabanza kumushinja.

Urayeneza yavuze ko “Umutimanama wabo [abatangabuhamya] warabakomanze biyemeza kuvugisha ukuri babeshyuza ibinyoma bari bavuze mbere.”

Urayeneza Gerard akurikiranyweho icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.

Umunyamategeko Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard yagarutse kuri bamwe mu batangabuhamya barimo Mukamuhire Ruth wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije, avuga ko ibyo gushinja umukiliya we ko yamubonye ajya kuzana imbunda i Nyanza ari ibinyoma ndetse ko atigeze abivuga na mbere ngo abivuge mu Nkiko Gacaca.

Uyu munyamategeko yasabye Urukiko guhanaguraho ibyaha umukiliya we rugategeka ko ari umwere agasubira mu buzima busanzwe.

Kimwe n’abandi baregwa hamwe na Urayeneza Gerard, bose basabye Urukiko kubagira abere ubundi rukabarekura.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bugaruka ku batangabuhamya baje kwivuguruza mu rubanza rw’ubujurire, buvuga ko hari ikibyihishe inyuma.

Umushinjacyaha Bonavanture Ruberwa wavugaga ko aba batangabuhamya bivuguruje hari ibyo bizejwe, yasabye Urukiko kuzaha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batigeze bivuguruza haba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse no mu nkiko.

Ati “Kuriya kwivuguruza byatewe n’abunganira Urayeneza Gerard n’abo mu muryango we bagiye kubareba bakagira ibyo babizeza.”

Me Kayitare wunganira abaregera indishyi na we yagarutse ku batangabuhamya bashinjije uregwa ndetse bakaza no kuguma ku ijambo bavuze mbere, asaba Urukiko guha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’aba batangabuhamya.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahise rupfundikira urubanza, rukazarusoma tariki 24 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seven =

Previous Post

Miss Kalimpinya yitabaje RIB ku wamwiyitiriye ku mbunga Nkoranyambaga agashyiraho urukozasoni

Next Post

Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi

Related Posts

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb. Ernest Rwamucyo warangije inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yashyikirije Perezida wa Kenya, William Ruto impapuro zo...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

by radiotv10
04/06/2025
0

Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B mu Karere ka Muhanga, ukurikiranyweho ibikorwa bigize icyaha cy’ihohotera rishingiye...

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

by radiotv10
04/06/2025
0

Abana barenga 200 biga mu bigo bitatu by’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, bakiriwe na Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro...

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

by radiotv10
04/06/2025
0

Bamwe mu borozi b’inka bo mu Murenge wa Rwimbogo, baravuga ko hari indwara batazi ikiyitera iri gufata amatungo yabo ku...

Uhagarariye u Rwanda muri Canada yagenewe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka

Uhagarariye u Rwanda muri Canada yagenewe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka

by radiotv10
04/06/2025
0

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yashyikirijwe igihembo nka Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa...

IZIHERUKA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

04/06/2025
Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

04/06/2025
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

04/06/2025
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

04/06/2025
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

04/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi

Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.