Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro afite igikapu kirimo udupfunyika 3 117 tw’urumogi yari yahishe munsi y’ibirayi.

Uyu mugore witwa Muhoza Esperance yafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye, mu Kagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu ku wa 10 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Muhoza yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

Yagize ati “Muhoza yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

Muhoza amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu nawe yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yakanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

Muhoza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru