Perezida Paul Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe nziza bwateye z’icyerekezo gishya mu mibanire yabwo n’u Rwanda, yatumye Ibihugu byombi byiyemeza kureba imbere ntibyihambire ku mateka y’ahahise, kandi ko ayo mahitamo amaze kwera imbuto zishimishije.
Umukuru w’u Rwanda yabitangarije i Paris mu Bufaransa, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame, bakirwaga ku meza na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Madamu Brigitte Macron.
Iki gikorwa cyabereye mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa (Palais de l’Élysée), cyaje gikurikira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwiswe ‘Les Archives’ ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri iki gikorwa cyo kwakirwa ku meza, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ntambwe imaze guterwa kuva u Bufaransa bwatera intambwe nziza bukemera uruhare bwagize mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bukanasaba imbabazi.
Perezida Kagame yagize ati “Uyu munsi wabaye ugaragaza igisobanuro n’icyubahiro. U Rwanda rushimira intambwe mwateye. Twahisemo kureba imbere no kwandika amateka mashya dufatanyije, kandi ayo mahitamo yamaze kwera imbuto zishimishije.”
Yavuze kandi ko Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza ubushake bwo kunanirana neza. Ati “Ariko igikuru ni ukuba harabayeho kuvugurura icyizere.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Bufaransa ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu nzego zinyuranye zifatiye runini ubuzima n’iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Uyu munsi u Bufaransa n’Umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, mu ishoramari, ikoranabuhanga, mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no mu zindi nzego z’ingenzi zibyara inyungu duhuriyeho.”
Umukuru w’u Rwanda yizeje u Bufaransa ko ruzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo hatezwe imbere imikoranire, ndetse no gusangira amahirwe ahari hagati y’Ibihugu byombi.



RADIOTV10






