• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda n’u Bufaransa bafashe amaze kwera imbuto zishimishije

radiotv10by radiotv10
03/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda n’u Bufaransa bafashe amaze kwera imbuto zishimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe nziza bwateye z’icyerekezo gishya mu mibanire yabwo n’u Rwanda, yatumye Ibihugu byombi byiyemeza kureba imbere ntibyihambire ku mateka y’ahahise, kandi ko ayo mahitamo amaze kwera imbuto zishimishije.

Umukuru w’u Rwanda yabitangarije i Paris mu Bufaransa, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame, bakirwaga ku meza na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Madamu Brigitte Macron.

Iki gikorwa cyabereye mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa (Palais de l’Élysée), cyaje gikurikira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwiswe ‘Les Archives’ ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iki gikorwa cyo kwakirwa ku meza, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ntambwe imaze guterwa kuva u Bufaransa bwatera intambwe nziza bukemera uruhare bwagize mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bukanasaba imbabazi.

Perezida Kagame yagize ati “Uyu munsi wabaye ugaragaza igisobanuro n’icyubahiro. U Rwanda rushimira intambwe mwateye. Twahisemo kureba imbere no kwandika amateka mashya dufatanyije, kandi ayo mahitamo yamaze kwera imbuto zishimishije.”

Yavuze kandi ko Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza ubushake bwo kunanirana neza. Ati “Ariko igikuru ni ukuba harabayeho kuvugurura icyizere.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Bufaransa ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu nzego zinyuranye zifatiye runini ubuzima n’iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi u Bufaransa n’Umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, mu ishoramari, ikoranabuhanga, mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no mu zindi nzego z’ingenzi zibyara inyungu duhuriyeho.”

Umukuru w’u Rwanda yizeje u Bufaransa ko ruzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo hatezwe imbere imikoranire, ndetse no gusangira amahirwe ahari hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Macron na Madamu bakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Umukuru w’u Rwanda yashimiye u Bufaransa ku ntambwe nziza bwateye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + seventeen =

Previous Post

Gisagara: Abacururiza mu Isoko rya Rwanza babona ritajyanye n’igihe

Next Post

Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

Related Posts

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

by radiotv10
03/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, bwasabye ko Lilito miliyoni 1,9 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze amezi atandatu mu bubiko, zishyirwa ku...

Perezida Kagame na Macron bafunguye Urwibutso rwa Jenoside i Paris mu Bufaransa

Perezida Kagame na Macron bafunguye Urwibutso rwa Jenoside i Paris mu Bufaransa

by radiotv10
03/06/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa, bafatanyije na Emmanuel Macron mu gikorwa cyo gufungura...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Next Post
Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

Perezida Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda n’u Bufaransa bafashe amaze kwera imbuto zishimishije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.