Saturday, August 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Rubavu: Hari abamaze imyaka irenga 10 bategereje inkunga bemerewe nk’abatishoboye

Rubavu: Hari abamaze imyaka irenga 10 bategereje inkunga bemerewe nk’abatishoboye

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kanama na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abatishoboye kugira ngo bazahabwe inkunga, ariko imyaka ibaye 10 amaso yaraheze mu kirere, ku buryo nk’abari baremerewe amacumbi n’isakaro, bamaze icyo gihe cyose banyagirwa.

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza, Leta y’u Rwanda ikoresha zimwe muri gahunda zigenewe gufasha abatishoboye, harimo kubonera amacumbi abantu bakennye cyane, ubwisungane mu kwivuza, koroza abaturage amatungo muri gahunda ya Girinka, kimwe n’inkunga z’ingoboka. Abenshi batanga ubuhamya bagaragaza ko ubwo bufasha bwabagiriye akamaro kanini. Icyakora, n’ubwo bimeze bityo, ngo nta byera ngo de.

Umusaza Maniraguha Athanase n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagari ka Bisizi, umurenge wa Nyakiriba, avuga ko bamaze imyaka isaga 10 bari ku rutonde rwo guhabwa isakaro, ariko ngo barategereje baraheba, none ngo banyagirirwa mu nzu.

Athanase ati: “Maze imyaka isaga icumi kuva 2012 ntegereje ubufasha bwo kubona isakaro, ariko kugeza ubu nta kirakorwa. Inzu yarangiritse cyane ku buryo iyo imvura iguye iratunyagira, tukiyorosa amashashi, kandi byose byapfiriye ku buyobozi bw’ibanze! Mudugudu wavuyeho yarambwiye ngo nintatanga 2000 nta mabati nzigera mbona.”

Ni ikibazo uyu muturage ahuriyeho n’umuryango wa Basendizabo na Bitereriyo utuye mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama, bagahuriza ku gutabaza ubuyobozi.

Basendizabo ati: “Mu by’ukuri dufite imibereho mibi kandi iyo hagize igitangwa, haba inkoko cyangwa intama n’irindi tungo, njye ntabyo mbona kuko ntafite icyo ntanga. Iyi nzu ubona ni yo yonyine mfite imbere n’inyuma, ariko na yo urabona ko yashaje, imvura itunyagiriramo. Turasaba ubuyobozi kudufasha wenda bukadushyiriraho isakaro.”

Twashatse ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo buvuge kuri iki kibazo gikunze kugarukwaho na bamwe mu bagenerwabikorwa, ko akenshi abagerwaho n’ubufasha bwa Leta baba bafite akantu batanga, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ntiyabonetse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, avuga ku bigarukwaho n’umuturage we, yavuze ko hari inzira zikurikizwa kandi ko iyo bikozwe bityo nta karengane gashobora kubaho, nk’uko abisobanura.

Gitifu Nzabahimana Evariste ati: “Hari amabwiriza n’inzira zigenwa mu gutoranya abagenerwabikorwa b’izi gahunda. Ubundi abantu bemerewe gufashwa ni abari ku rutonde rwo kwikura mu bukene kandi bujuje ibigenderwaho, birimo kuba yemejwe n’abandi baturage no kuba agejeje ku myaka yo gufashwa cyangwa ari mu cyiciro cyo gufashwa. Rero niba ugiye kwa mudugudu agashaka kukwaka ruswa, ugomba kujya ku kagari, naho batagufasha ukaza ku murenge tukagufasha. Mu mudugudu wa Rubare rero, n’ubwo ari Mahoko, hagenewe ubuhinzi kuko n’abahatuye bazahava. Gusa niba afite igisenge gishaje twamufasha mu miganda gusa, ntitwamwemerera kubaka cyangwa gusana bikomeye kuko ari mu buhinzi.”

Aba baturage kimwe n’abaturanyi babo basaba ko gahunda zigamije gufasha abatishoboye zarushaho kunozwa, zikagera ku bazikeneye nk’uko bikwiye.

Bemerewe isakaro none imyaka ibaye icumi

Inzu zabo zarangiritse bifatika
Basaba kugobokwa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − three =