Mu rubanza ruregwamo umunyapolitiki Ingabire Victore Umuhoza, yavuze ko atiteguye kuburana kubera impamvu zirimo uburenganzira avuga ko yimwe burimo kuvugana n’abana be, no kudahabwa umwanya wo gusenga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu yatanze zidafatika ahubwo ko ari ‘ubutesi.’
Ni mu iburanisha ryo mu mizi ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, mu Rukiko Rukuru ariko urubanza rurasubikwa nyuma yuko uregwa agaragaje inzitizi ashingiraho avuga ko atiteguye kuburana.
Uregwa wabwiraga Umucamanza ko atameze neza yaba mu buryo bw’umubiri, yaba imbara z’amarangamutima ndetse n’iz’imyemerere, yavuze ko hari uburenganzira yimwe.
Yavuze impamvu enye zituma yumva atameze neza mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’imyemerere, aho yavuze ko yifuza guhura n’abo aregwa gukorana na we mu kurema umutwe w’abagizi na nabi.
Yavuze ko yifuza guhura n’abo bantu kugira ngo abone uko ategura urubanza. Ati “cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.”
Indi mpamvu, Ingabire yavuze ko ari ukuba atabasha kuvugana n’aba be baba mu mahanga, aho yavuze ko kuva yafungwa yahawe uburenganzira bwo kuvugana n’umugabo we, ariko ataravugana n’abana be nyamara umugabo we ari mu bitaro, ku buryo abana ari bo bakamufashije mu by’ubushobozi bw’imitegurire y’urubanza.
Indi mpamvu, ni iyo yavuze ko yerecyeye ubuzima bwe, aho yavuze ko hari iby’ibanze adahabwa uko bikwiye birimo umuti w’amenyo, na pomade yo kwisiga ku ruhu.
Ingabire kandi yavuze ko adahabwa uburenganzira bwo gusenga, kandi biri mu byagakwiye kumufasha mu buryo bw’imyemerere ye.
Me Gashema, umwe mu banyamategeko bunganira Ingabire, yavuze ko banditse amabaruwa anyuranye bagaragaza imbogamizi zavuzwe n’umukiliya wabo, asaba Inteko y’Urukiko kuzasura aho uregwa afungiye ikareba ibibazo afite kugira ngo bishakirwe umuti.
Uhagarariye Ubushinjacyaha we yavuze ko akurikije impamvu zatanzwe n’uregwa avuga ko atiteguye kuburana, yumvise zidafatika, ahubwo ko yumva harimo ubutesi.
Yagize ati “Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.”
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko kuba uregwa atarahuye n’abo bareganwa, nta tegeko ryishwe, kuko abasha kuvugana n’abanyamategeko be, kandi ari byo biba biteganywa n’itegeko.
Ikijyanye no kuba uregwa adahabwa umwanya wo gusenga, Ubushinjacyaha bwavuze ko abari mu Igororero bose bemererwa gusenga, bityo ko Ingabire atavuga ko yabyangiwe.
Naho ibikoresho yavuze ko adahabwa birimo umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, ubushinjacyaha bwavuze ko na byo atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, cyane ko uregwa atajya yimwa uburenganzira bwo guhura na muganga.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwasubitse urubanza, rwanzura ko ruzakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026.
RADIOTV10





