• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu zatanzwe na Ingabire Victoire asaba gusubikirwa urubanza ubushinjacyaha buzibona nk’ubutesi

radiotv10by radiotv10
15/06/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Impamvu zatanzwe na Ingabire Victoire asaba gusubikirwa urubanza ubushinjacyaha buzibona nk’ubutesi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo umunyapolitiki Ingabire Victore Umuhoza, yavuze ko atiteguye kuburana kubera impamvu zirimo uburenganzira avuga ko yimwe burimo kuvugana n’abana be, no kudahabwa umwanya wo gusenga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu yatanze zidafatika ahubwo ko ari ‘ubutesi.’

Ni mu iburanisha ryo mu mizi ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, mu Rukiko Rukuru ariko urubanza rurasubikwa nyuma yuko uregwa agaragaje inzitizi ashingiraho avuga ko atiteguye kuburana.

Uregwa wabwiraga Umucamanza ko atameze neza yaba mu buryo bw’umubiri, yaba imbara z’amarangamutima ndetse n’iz’imyemerere, yavuze ko hari uburenganzira yimwe.

Yavuze impamvu enye zituma yumva atameze neza mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’imyemerere, aho yavuze ko yifuza guhura n’abo aregwa gukorana na we mu kurema umutwe w’abagizi na nabi.

Yavuze ko yifuza guhura n’abo bantu kugira ngo abone uko ategura urubanza. Ati “cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.”

Indi mpamvu, Ingabire yavuze ko ari ukuba atabasha kuvugana n’aba be baba mu mahanga, aho yavuze ko kuva yafungwa yahawe uburenganzira bwo kuvugana n’umugabo we, ariko ataravugana n’abana be nyamara umugabo we ari mu bitaro, ku buryo abana ari bo bakamufashije mu by’ubushobozi bw’imitegurire y’urubanza.

Indi mpamvu, ni iyo yavuze ko yerecyeye ubuzima bwe, aho yavuze ko hari iby’ibanze adahabwa uko bikwiye birimo umuti w’amenyo, na pomade yo kwisiga ku ruhu.

Ingabire kandi yavuze ko adahabwa uburenganzira bwo gusenga, kandi biri mu byagakwiye kumufasha mu buryo bw’imyemerere ye.

Me Gashema, umwe mu banyamategeko bunganira Ingabire, yavuze ko banditse amabaruwa anyuranye bagaragaza imbogamizi zavuzwe n’umukiliya wabo, asaba Inteko y’Urukiko kuzasura aho uregwa afungiye ikareba ibibazo afite kugira ngo bishakirwe umuti.

Uhagarariye Ubushinjacyaha we yavuze ko akurikije impamvu zatanzwe n’uregwa avuga ko atiteguye kuburana, yumvise zidafatika, ahubwo ko yumva harimo ubutesi.

Yagize ati “Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko kuba uregwa atarahuye n’abo bareganwa, nta tegeko ryishwe, kuko abasha kuvugana n’abanyamategeko be, kandi ari byo biba biteganywa n’itegeko.

Ikijyanye no kuba uregwa adahabwa umwanya wo gusenga, Ubushinjacyaha bwavuze ko abari mu Igororero bose bemererwa gusenga, bityo ko Ingabire atavuga ko yabyangiwe.

Naho ibikoresho yavuze ko adahabwa birimo umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, ubushinjacyaha bwavuze ko na byo atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, cyane ko uregwa atajya yimwa uburenganzira bwo guhura na muganga.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwasubitse urubanza, rwanzura ko ruzakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

U Rwanda na Afurika y’Epfo bagiye kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi

Next Post

BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

Related Posts

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane...

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi...

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

by radiotv10
15/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is expected in Pretoria, South Africa, where he will...

Abanyarwanda batandatu baje muri ba rwiyemezamirimo 100 batoranyijwe mu bihembo bikomeye muri Afurika

Abanyarwanda batandatu baje muri ba rwiyemezamirimo 100 batoranyijwe mu bihembo bikomeye muri Afurika

by radiotv10
15/06/2026
0

Ba rwiyemezamirimo batandatu b’Abanyarwanda bari mu 100 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa Africa Business Heroes (ABH) riterwa inkunga n’Umuryango...

Uko umugambi wacuzwe na Bagosora wo gusimbura Perezida Habyarima wamupfubanye mu kanya nk’ako guhumbya

Uko umugambi wacuzwe na Bagosora wo gusimbura Perezida Habyarima wamupfubanye mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
15/06/2026
0

Umwe mu bari mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahishuye ko nyuma y’ihanurwa...

Next Post
BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.