Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ategerejwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho azakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu, bagirane ibiganiro bizibanda ku mubano w’Ibihugu byombi n’uburyo wakomeza gutera imbere.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe muri Afurika y’Epfo, rwatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo, ibinyujije ku rubuga rwayo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.
Iyi Minisiteri ivuga ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Bwana Ronald Lamola, azakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika y’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, i Pretoria ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026.”
Guverinoma ya Afurika y’Epfo, ivuga ko iyi nama ari imwe mu ngamba Ibihugu byombi bikomeje gushyira mu guteza imbere no gushimangira umubano hagati y’Ibihugu byombi (Afurika y’Epfo n’u Rwanda).
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo, ivuga ko ibiganiro bizahuza aba bakuriye dipolomasi z’Ibihugu byombi bizibanda ku kunoza ubufatanye mu bya dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ingenzi, zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.
Ubwo iyi nama izaba isoje kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lamola azagirana ikiganiro n’abanyamakuru azabagaragarizamo ibyavuye mu biganiro azaba yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, azanagaragarizamo ibiriho bikorwa mu rwego rwo guteza imbere no gusigasira umubano w’Ibihugu byombi.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe muri Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa inkubiri y’ikibazo cy’abenegihugu bakomeje kwijundika abimukira bo mu Bihugu byo muri Afurika, babasaba gusubira iwabo, ndetse banabahohotera, aho bimwe mu Bihugu byafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babyo.
RADIOTV10





