Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, bageze ku masezerano yo guhagarika burundu intambara yari imaze igihe, no gufungura umuhora wa Hormuz ufungurwe, ukazongera gukora nk’uko byahoze.
Aya masezerano kandi yanemejwe n’Umuhuza, Guverinoma ya Pakistan. Minisitiri w’Intebe wa Pakisitani, Shehbaz Sharif, yavuze ko “amasezerano y’amahoro” hagati ya America na Iran yagezweho kandi ko “ubu hateganyijwe” umuhango wo gusinya amasezerano ku wa Gatanu mu Busuwisi.
Shehbaz Sharif yatangaje kandi ko ibikorwa by’intambara byose byariho birimo n’ibyo muri Lebanon, bihagarara ku bw’aya masezerano yagezweho hagati ya America na Iran.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko amasezerano na Iran “yagezweho”, ndetse anaangaza ko ubutegetsi bwe bhagaritse ibikorwa by’igisirikare cyo mu mazi byariho mu muhora wa Hormuz.
Muri ubu butumwa bwe, Perezida Trump yavuze ko yemeye ko umuhora wa Hormuz ufungurwa mu buryo bwuzuye ndetse bikanajyanirana no gukuraho byihuse Ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za America.
Trump kandi yavuze ko ubu amato y’ibikomoka kuri Peteroli, agiye gutambuka nta nkomyi. Ati “Amato y’Isi, ubu yatangira kugendera. Mureke habeho urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri Peteroli.”
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise bigabanuka nyuma yuko Perezida Donald Trump avuze ko amasezerano na Iran yagezweho kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagarika ibikorwa bya gisirikare mu mazi.
Igiciro cya Peteroli idatunganyije (Brent crude) cyahise kigabanukaho 3,9% kigera ku madolari 84 $ ku kagunguru, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za America cyagabanutseho 4,8% kikagera ku madolari 81$.
Abasesenguzi bavuga ko iki giciro nigikomeza guhagarara kuri uru rwego, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli kizagera munsi y’icyariho mbere ya tariki 04 Werurwe 2026 mbere y’iminsi micye ngo intambara itangire.
Mu gihe hateganijwe ko amasezerano azagerwaho mu mpera z’iki cyumweru, peteroli yagabanutse igera munsi ya 90$ ku kagunguru ku giciro cyariho ku wa Gatanu, igabanuka ryo hejuru ribayeho kuva mu cyumweru cya mbere cy’intambara.
Gusa abasesenguzi bavuga ko hakiri urugendo rurerure rwo kuba igiciro cyagabanuka kikagera munsi y’amadolari 70$ byariho mbere yuko Leta Zunze Ubumwe za America na Iran batangiza intambara kuri Iran muri Gashyantare uyu mwaka.
RADIOTV10






