Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane bo mu rugo rumwe, bikekwa ko bishwe n’inzoga y’inkorano yitwa ‘Rubenge’ banyoye.
Aba bantu bitabye Imana mu bihe binyuranye, barimo umukecuru n’umugabo we ndetse n’umwana wabo n’umushumba wabo.
Ni mu gihe abandi babiri na bo basanzwe ari abashumba, aho bo babasanze bapfiriye mu biraro by’amatungo baragiraga, bakaba babasanganye amacupa yarimo inzoga bikekwa ko yabahitanye.
Iyi nzoga bahaye izina rya ‘Rubenge’ iri mu bwoko bwa kanyanga, ari na yo bakeka ko yabahitanye uko ari batandatu kuko bose bari bayinyoyeho.
Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko aba bantu bari banyoye iyo nzoga mu Mudugudu wa Sando muri kariya Kagari ka Arusha. Bavuga ko iyo nzoga ikorwa muri tuneur, umuti usanzwe wifashwa mu bikorwa by’ubwubatsi mu guhanagura ibyuma.
Amakuru kandi avuga ko hari abantu bane na bo banyoye kuri iyo nzoga bakiri mu Bitaro, barembye mu gihe bariya batandatu, nabo harimo bane bapfiriye kwa muganga.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 ubwo yageraga muri aka gace ibi byabereyemo, yasanze inzego zagiye kureba umwe muri aba bantu bapfiriye mu kiraro, ndetse zikaba zahise zikoranya inama n’abaturage.
RADIOTV10




