Itsinda ry’abacuruzi bari bavuye i Goma berekeza i Walikale, ryagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, babambura ibyo bari bafite n’ibinyabiziga byari bibatwaye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena saa mbiri, i Lukoma, muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Aba bacuruzi baguye muri iki gico cy’abitwaje intwaro bari baraye i Kashebere mbere yo gukomeza urugendo rwabo, aho bafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo baturutse ku musozi wa Machumbi.
Abagabye igitero basahuye abacuruzi n’abatwara moto zari zibatwaye. Hafashwe ibicuruzwa byinshi, telefoni zigendanwa, n’amafaranga menshi.
Bamwe mu bacuruzi bakorewe iki gikorwa, bavuga ko ababagabyeho iki gitero bari bafite intwaro za gisirikare, bakaza guhungira mu ishyamba nyuma yo kubambura ibyo bari bafite no kubakorera ibikorwa by’iyicarubozi.
Nubwo batakaje ibyo bari bafite ndetse bagasigirwa ihungabana rikomeye n’ibi bakorewe, aba bacuruzi bakomeje urugendo rwabo berekeza mu mujyi wa Walikale.
Iki gitero cyakorewe aba bacuruzi cyongereye impungenge z’umutekano ku ruhande rwa Kashebere-Mungazi, cyane cyane mu gace ka Lukoma, nk’agace kakunze kugaragaramo ubusahuzi n’ibitero mu mezi ashize.
Aka gace gakunze kurangwamo imitwe myinshi, byumwihariko uyu wa Wazalendo, ufatanya n’Igisirikare cya Leta ya Congo FARDC mu guhangana n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.
Abaturage n’abakoresha uyu muhanda barasaba inzego zibishinzwe gushimangira ingamba z’umutekano kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukorwe mu bwisanzure muri iyi nzira y’ingenzi ihuza Goma na Walikale.
RADIOTV10






