Icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda, kiri mu biganirwaho mu nama yo ku rwego rw’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iyoborwa na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, akaba anayoboye uyu Muryango.
Iyi nama iba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa 16 Kamena 2026, igiye kuba nyuma y’iminsi 30 hatangajwe icyorezo cya Ebola muri DRC.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igiye kuba nyuma yuko Perezida Ndayishimiye yakiriye i Bujumbura Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Mahamoud Ali Youssouf nyuma yuko amutumijeho mu rwego rwo gutegura iyi nama.
Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi yatangaje ko “Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yakiriye Ambasaderi Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, uri mu ruzinduko mu Burundi mu nama yo ku rwego rwo hejuru yatumijwe na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kandi byavugaga ko iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu “Iteganyijwe ku ya 16 Kamena 2026.” Aho Perezida Ndayishimiye uyiyobora aza kuba ari mu Ngoro ye (Ntare Rushatsi) igahuza “Abakuru b’Ibihugu bya Afurika na za Guverinoma n’abafatanyabikorwa kuri interineti kugira ngo baganire ku icyorezo cya Ebola (indwara ya virusi ya Bundibugyo) no kongera imikoranire mu bikorwa byo guhangana n’iki kibazo.”
Nk’uko byatangajwe mu itangazo rya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, muri uku kwakirwa na Perezida Ndayishimiye, uyu uyobora Komisiyo y’uyu Muryango yamugejejeho imiterere y’iki cyorezo cya Ebola ku Mugabane wa Afurika.
Ni ibiganiro byashingiye ku isuzuma n’amakuru yatanzwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no gukumira Indwara n’ibyorezo (Africa CDC), ndetse n’ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara byakozwe n’Ibihugu bigize uyu Muryango.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf na we yashimiye ubufatanye bwagaragajwe binyuze mu gutanga umusanzu n’inkunga byatanzwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Uvumwe ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kurwanya iki cyorezo.
RADIOTV10





