Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse n’uw’Abanyezamu, bahuye na bamwe mu banyabigwi bakiniye iyi kipe, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo ubunararibonye n’ubuhanga bwabo bwatanga umusaruro mu kugera ku musaruro ushimishije w’amakipe y’Igihugu.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.
FERWAFA yatangaje ko “Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, n’umutoza w’abanyezamu, Rogerio Ramos uyu munsi bahuye na bamwe mu bahoze ari abakinnyi b’Amavubi.”
Ubuyobozi bw’Iri Shyirahamwe, buvuga ko aba batoza n’aba bahoze bakinira amavubi, “ibiganiro byabo byarebeye hamwe uburyo ubunararibonye n’ubuhanga bw’abahoze ari abakinnyi mpuzamahanga byafasha mu iterambere n’intsinzi by’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, bigaragaza ubwitange buhuriweho, ubumwe, n’icyerekezo kimwe ku hazaza h’Amavubi.”
Mu bahuye n’aba batoza, barimo Haruna Niyonzima uri mu bakiniye Ikipe y’Igihugu imikino myinsi, aho yanujuje ijana akaba yaranayibereye kapiteni igihe kinini, na ba rutahizamu Sugira Ernest uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi na Kagere Meddie.
Barimo kandi Rutanga Eric uherutse no gusezera gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, akaba yarinjiye mu mwuga wo gutoza, n’Abanyezamu, Ndayishimiye Eric [Bakame] na Jean Claude Mugiraneza [Miggi] bombi na bo bamaze kuba abatoza b’abanyezamu, ndetse na rutahizamu Nshuti Innocent we ukinakinira ikipe y’Igihugu.
Bamwe mu bahoze bakinira Ikipe y’Igihugu bakunze kuvuga ko badahabwa agaciro kabagomba, kuko bagakwiye guhabwa imyanya mu miyoborere y’Ikipe y’Igihugu cyangwa bakegerwa bagasabwa ibitekerezo byatuma ruhago y’u Rwanda irushaho gutera imbere.


RADIOTV10





